Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ryatangaje ko UNAIDS iraburira ko igabanuka ry'inkunga rishobora kongera ubukana bwa VIH/SIDA ku Isi ishobora kongera guhura n'izamuka ry'ubwandu bwa VIH/SIDA mu gihe amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo kuyikumira no kuyivura akomeje kugabanuka.
Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, ubwo hafungurwaga inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA yabereye muri Burezili, igaragaza ko inkunga yahawe gahunda zo kurwanya VIH/SIDA yagabanutseho arenga miliyari 7 z'Amadolari ya Amerika mu mwaka ushize. Ni igabanuka rikomeye ritigeze ribaho mu myaka hafi 20 ishize.
UNAIDS ivuga ko iri gabanuka ryatewe ahanini n'impinduka zabaye mu nkunga zatangwaga n'ibihugu bikize, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zisanzwe zitanga umusanzu munini mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo ku rwego rw'isi. Gahunda zimwe na zimwe zo gukumira ubwandu ndetse no gufasha ababana na VIH zahise zigira ibibazo by'amikoro.
Nk'uko raporo ibigaragaza, abantu bagera kuri miliyoni 1.2 banduye VIH mu mwaka ushize, mu gihe abantu barenga miliyoni 9 mu babana na virusi ya VIH ku isi bagikennye kubona imiti igabanya ubukana bwayo. Abagera ku 570,000 na bo bapfuye bazize indwara ziterwa na SIDA cyangwa zifitanye isano na yo.
UNAIDS ishimangira ko isi iri mu bihe bikomeye bitewe n'ibibazo bya politiki, ubukungu ndetse n'ibindi byorezo bikomeje gukoma mu nkokora gahunda zo kurwanya VIH/SIDA. Iryo shami riburira ko nihadashyirwaho ingamba nshya zo kongera inkunga no gushimangira ibikorwa byo gukumira ubwandu, intego yo kurangiza ikibazo cya SIDA bitarenze mu mwaka wa 2030 ishobora kutagerwaho.

Leave a Reply