Umunyamerika wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Kai Cenat, uzwi cyane mu gukora ibiganiro bicaho imbona nkubone (livestream), yatangaje ko mu minsi iri imbere azakorana livestream n'umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Tyla.
Aya makuru yatumye abakunzi babo batangira kuyategerezanya amatsiko, cyane cyane ko ari ubwa mbere bagiye kongera guhurira kuri livestream nyuma y'ibyabaye mu mwaka wa 2024, ubwo bagaragaraga mu kiganiro cyabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.
Muri icyo gihe, Kai Cenat yagaragaje ko yifuzaga gusohokana na Tyla, ariko uyu muhanzikazi ntiyabyemera, ibintu byahise bitangira kugibwaho impaka n'abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye. Hari abavugaga ko Tyla yamusuzuguye, abandi bakavuga ko yari afite uburenganzira bwo gufata icyemezo cye, bituma icyo kiganiro gikomeza kuvugwa igihe kinini.
Nyuma y'amezi menshi ayo makuru amaze acecetse, Kai Cenat yongeye gutangaza ko agiye kwakira Tyla kuri livestream nshya. Nubwo ataratangaza umunsi nyirizina cyangwa ibyo bazaganiraho, benshi bemeza ko iki kiganiro gishobora kongera gukurura imbaga y'abareba, bitewe n'uko bombi bafite abakurikira babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.
Abakunzi babo bavuga ko biteze kubona ibiganiro birimo gusabana, gusetsa no kuganira ku rugendo rwa buri wese mu mwuga we. Hari n'abifuza kumenya niba bazagaruka ku byigeze kuvugisha benshi mu 2024 cyangwa niba bazibanda gusa ku bikorwa byabo bishya.
Iyi livestream itegerejwe na benshi, kuko ishobora kongera guhuza aba byamamare mu buryo bushya ndetse ikanatanga ibiganiro bishobora kongera gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Source : https://kasukumedia.com/kai-cenat-na-tyla-bagiye-kongera-guhurira-kuri-livestream/
Leave a Reply