Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, yasozaga ku mugaragaru umwiherero w'abayobozi bakuru ba RCS bamazemo iminsi itatu, mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako mu Karere ka Bugesera.
Ni umwiherero wari ugamije gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku nshingano abayobozi bafite, urugendo banyuzemo, ibyo bagezeho, imbogamizi bagifite, ndetse n'icyerekezo bakwiye gukomeza kugenderamo mu gutanga serivisi z'Igorora zinoze.
Muri uyu mwiherero haganiriwe ku ngingo 12 zitandukanye ndetse hafatwa imyanzuro 48 izashyirwa mu bikorwa kugira ngo imikorere y'uru rwego ikomeze gutera imbere mu buryo bwose bushoboka.
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Ubuyobozi bwa RCS ku bikorwa bitandukanye bamaze kugeraho byo guteza uru rwego imbere.
Yabashimiye uburyo bashyize imbaraga mu gukora amavugurura mu magororero atuma serivisi z'igorora zishyira imbere uburenganzira bwa muntu no kugorora aho kwibanda ku guhana.
Mu bindi RCS yashimiwe harimo no kuba yarashyize imbaraga mu bijyanye no kubaka ndetse no kuvugurura amagororero mu gihugu hose, ibyatumye ubushobozi bwo kwakira abagororwa bwiyongera.
Dr. Biruta yongeye gushimira RCS ku ntambwe ifatika imaze gutera mu myigishirize y'imyuga n'ubumenyingiro mu igororero kuko byafashije abagororwa kunguka ubumenyi bubafasha kwiteza imbere iyo batashye.
Ati 'Ubumenyingiro ni ingenzi mu kugabanya isubiracyaha ku bantu bafunguwe kuko bibaha amahirwe yo kwihangira imirimo no kubona akazi.'
Gusa ku rundi ruhande Dr. Biruta yavuze ko hakiri ibikwiriye gushyirwamo imbaraga cyane cyane ibijyanye no kuzamura umusaruro ukomoka ku bikorwaremezo by'uru rwego.
Ati 'Nekereza ko hari aho tutari twagera mu bintu bijyanye no kuzamura umusaruro. Tugomba kuganira tukareba uburyo twabinoza dukoresheje uburyo butandukanye, kubera ko RCS ifite ubutaka hirya no hino.'
Yababwiye ko mu myanzuro bafashe bakwiriye kwita cyane ku bijyanye no kwishakamo ibisubizo, ku buryo ibikorwaremezo uru rwego rufite bizajya bibyazwamo umusaruro.
Ati 'Dukwiriye gushyiraho igenabikorwa rifatika, tugashyiraho abazabikora n'igihe bazabikorera, hanyuma buri gihembwe tukazajya tureba aho bigeze, ku buryo nitwongera kugira umwiherero nkuyu umwaka utaha tuzareba aho duhagaze.'
Uyu mwiherero wabaye mu gihe cy'iminsi itatu, wahurije hamwe abayobozi b'amagorero atandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu abayobozi bakuriye amashami atandukanye ndetse n'abandi baturutse ku Cyicaro Gikuru cy'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yasabwe-kubyaza-umusaruro-umutungo-wayo-upfa-ubusa
Leave a Reply