Ni gahunda yakoreshejwemo ingengo y'imari irenga miliyari 4 Frw mu 2025/2026, ndetse ubu hateganyijwe asaga miliyari 6Frw mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2026/2027.
Gahunda ya GiraWigire igamije gufasha ingo ziri mu bukene bukabije kubuvamo binyuze mu kongera ubushobozi bwo kwihangira umurimo, kwizigamira no kubona serivisi z'imibereho myiza.
Ku rwego rw'igihugu, iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa no gutangazwa mu 2024, iyobowe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) nk'ingamba nshya zo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye.
Mu Karere ka Nyamagabe, abagezweho n'iyi gahunda ni 12.500 harimo abahawe amafaranga, amatungo, abahawe akazi muri gahunda zitandukanye.
Nsabimana Cassien wo mu Mudugudu wa Munombe, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe, ni umwe mu bagezweho n'iyi gahunda mu 2025. Uyu mugabo uyoboye umuryango w'abantu batandatu, yabwiye IGIHE ko mbere yo gufashwa yari umukene no kurya bigoye.
Nyuma y'aho aherewe inkunga y'ibihumbi 800 Frw, yahise agura igice cy'isambu yongera ku gace gato yari afite, andi ayaguramo inka yamuhaye afumbire maze atangira guhinda neza.
Ati 'Bwabaye ubwa mbere mpinze igice cya hegitari cy'ibirayi ndetse nyuma mpinga igice ya hegiteri cy'ibigori. Ubu nabwo nahinze umugende munini w'amashu, hari n'izindi mboga namaze gusarura nagemuriraga ibigo by'amashuri. Mu by'ukuri nsigaye nsagurira isoko, ndi kugana mu nzira yo kuba rwiyemezamirimo ufatika.'
Nsabimana yakomeje avuga ko iyi nkunga yamukuye habi, kandi yumva azakomeza kugana aheza, ashima ko mbere yo guhabwa amafaranga yabanje guhabwa amahugurwa yo kuyakoresha neza, kandi agakomeza gukurikiranwa n'ubuyobozi bw'ibanze ku mikorere ye.
Ubwo abayobozi bose b'uturere turindwi dusigaye tugize Intara y'Amajyepfo bakoreraga urugendoshuri mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 23 Nyakanga 2026, hagamijwe kuhigira uburyo bwo kuvana abaturage mu bukene, hagaragajwe ko gahunda ya 'Nyamagabe GiraWigire' yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko iyi gahunda yagizwe iya buri wese, abayobozi b'amashami, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abakozi b'akarere bose bayigira inshingano zabo.
Yagaragaje ko buri muyobozi w'ishami asabwa kugenera nibura 30% by'ingengo y'imari akoresha imishinga n'ibikorwa abona byafasha abagenerwabikorwa ba guhunda ya Nyamagabe GiraWigire, ndetse n'abafatanyabikorwa bose bakagaragaza uruhare rwabo berekana abo bafashije kwivana mu bukene, byanatumye ingengo y'imari igenerwa iyi gahunda izamuka.
Ati 'Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, Akarere ka Nyamagabe kashoye asaga miliyari 4 Frw muri iyi gahunda, mu gihe mu mwaka wa 2026/2027 hateganyijwe ko aya mafaranga aziyongera akagara kuri miliyari 6 Frw, hagamijwe gufasha abaturage 12.500 bari muri Nyamagabe GiraWigire, kongera umuvuduko mu iterambere.'
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko Akarere ka Nyamagabe katoranyijwe nk'akarere ko kwigirwaho bitewe n'uko gahunda yako Nyamagabe GiraWigire yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa.
Ati' Nyamagabe GiraWigire yagaragaje ko iyo gahunda yo kuvana abaturage mu bukene ishyizwe mu bikorwa neza kandi ikagirwa iya buri wese, itanga umusaruro ugaragara. Turasaba utundi Turere kwigira kuri ubu buryo kugira ngo bukomeze gutanga ibisubizo birambye mu Ntara y'Amajyepfo yose, bityo abaturage bose barusheho kwigira.'
Kugeza ubu, Mu Ntara y'Amajyepfo habarurwa imiryango 79.980 iri mu rugendo rw'iterambere mu gihe cy'imyaka ibiri.






Leave a Reply