Amarangamutima ya Nyambo Jesca nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, wamamaye nka Miss Nyambo, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guterwa ivi n’umukunzi we, avuga ko yumva Imana yamusubije ibyo yari yarayisabye byose ku muntu bazabana.

Nyambo yemereye umusore w’Umunyarwanda usanzwe akorera hanze y’u Rwanda kumwambika impeta y’urukundo, nyuma y’uko bamaze hafi umwaka bakundana. Ubu bombi bitegura kurushinga.

Ni umuhango wabaye mu ibanga rikomeye ndetse n’abawitabiriye babujijwe gufata amashusho n’amafoto.

Mu butumwa bwuzuye amarangamutima, Nyambo yavuze ko ubuzima bwe bwinjiye mu kindi cyiciro, ndetse agaragaza ko yahisemo umuntu yujuje indangagaciro yari yarasabye Imana.

Yagize ati “Ubu ngubu ndi fiancée w’umuntu. Ariko Imana ni nziza pe. Nta kintu cyiza nko kuba umukunzi w’umuntu ukunda, wujuje ibintu wasengeye ku mugabo nyine. Birarenze. Ririya joro ryari ryiza cyane, ry’ibyishimo. Nubwo hatari inshuti zanjye nyinshi kubera ko umugabo wanjye ataziranye na zo, kandi nubwo abantu b’inshuti zanjye batari bahari, bo nta kibazo bafite.”

Aya magambo yatumye benshi bamwifuriza ishya n’ihirwe, cyane cyane abakurikiranaga ubuzima bwe bw’urukundo mu myaka yashize.

Guterwa ivi kwa Nyambo kwabaye nyuma y’igihe havugwa inkuru zitandukanye zamuhuzaga n’umubyinnyi Titi Brown. Mu minsi ishize,wari uherutse gutangaza ko nawe yigeze gushaka kwambika impeta umukobwa bakundanaga, ariko akabyanga.

Nyambo Jesca yambitswe impeta ya fiançailles

Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-nyambo-jesca-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-ya-fiancailles.html

Comments

One response to “Amarangamutima ya Nyambo Jesca nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT”

  1. Utazwi Avatar
    Utazwi

    Ariko abasore b ibigoryi bibaho koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *