Beza toni 18 z'ibirayi kuri hegitari:Umwihariko w'imurikabikorwa ry'ubuhinzi i Kigali – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni imurikabikorwa ngarukamwaka ritegurwa na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, aho muri uyu mwaka ryitabiriwe n'abamurika barenga 600 barimo abantu ku giti cyabo, ibigo n'amatsinda.

Muri abo bari kumurika ibyo bakora harimo n'abahawe inkunga n'imishinga itandatu ikorera muri RAB ari yo SAIP, CDAT, KIWIIP, SAPMP, RDDP na PRISM.

Iyo mishinga yose yagiye ikorana n'abahinzi cyangwa aborozi mu kubafasha kunoza ibyo bakora ndetse umusaruro baje kumurika ugaragaza intambwe nziza ibyo bakora byateye.

Iyakaremye Wenceslas ubarizwa muri Koperative Kowabimuru, ihinga ibirimo ibirayi mu turere twa Karongi na Rutsiro, yavuze ko batangiriye ari amatsinda yo kwizigamira ariko nyuma baza kwihuza babyara koperative mu 2018 ubwo bahuraga n'umushinga SAIP.

Uyu mushinga wabafashije guhinga neza, babasha kongera umusaruro bava kuri toni zitarenga zirindwi z'ibirayi bezaga kuri hegitari imwe bagera kuri toni zirenga 18 kuri hegitari.

By'umwihariko, SAIP yabahaye imashini esheshatu zuhira, amagare yo gutwara umusaruro n'ibikoresho byo gutera imiti mu byo bahinga n'ibindi, bituma n'ubuso bahingagaho bwaguka buva kuri hegitari 161 bugera kuri hegitari zirenga 200.

Yongeyeho ati 'Ku giti cyanjye nageze ku rwego mbasha gukorana n'ibigo by'imari. Ubu mperutse gufata inguzanyo ya miliyoni 12 Frw kandi nanjye mpinga kuri hegitari ebyiri cyangwa eshatu zanjye bwite kandi nkabona umusaruro mwiza.'

Uzamukunda Yikunda uyobora koperative y'ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Muhanga yavuze ko batangiye gukora mu 2007 ariko ko batari bafite ibikorwa bifatika kugeza batangiye kubona inkunga y'umushinga CDAT, none ubu bafite uruganda rw'akawunga ndetse bohereza imiteja mu mahanga kandi biri kurushaho kubateza imbere.

Rukera Christine washinze akaba anayobora ikigo cyitwa CF Premium gikora ubuhinzi bw'urusenda mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko ibyo yaje kumurika umushinga SAIP ubifitemo uruhare runini kuko wamufashije gukora yunguka.

Yagaragaje ko mbere yahingaga urusenda kuri hegitari 22 agakuramo toni zitarenze umunani, ariko SAIP iza kumufasha guhinga yuhira ndetse yongera ubuso ahinga bugera kuri hegitari 30, none ubu yeza toni 14 kuri hegitari.

Mugisha Eric uyobora koperative ihinga imbuto mu Karere ka Kayonza yavuze ko umushinga KIWIIP ari wo watumye batangira ibikorwa mu 2021 none bamaze guhabwa agera kuri miliyoni 300 Frw, bakaba ubu babasha kohereza avoka mu mahanga kandi na bo batera imbere.

Ati 'Abanyamuryango icyo bazanye ni ubutaka gusa, kandi mbere babuhingagaho amasaka n'ibindi babonaho atarenze 200.000 Frw kuri hegitari, ariko ubu bafata agera kuri miliyoni 2 Frw mu gihembwe kimwe.'

Abo bahinzi n'aborozi, uretse ibyo bari baje kumurika i Kigali bigaragara ko bibereye ijisho, bahuriza ku kuba iri murikabikorwa ribafasha kubona amasoko mashya kandi bakigira ku bandi icyo babarusha na bo bakavugurura ibyo bakora.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko kumenyekanisha ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ari ingenzi cyane mu kubaka ubufatanye n'imikoranire ituma haboneka ibisubizo bikenewe bijyanye n'igihe.

Ati 'Ibyo bigaragaza ko umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi utagerwaho hatabayeho guhanga ibishya cyangwa ngo tugire ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.'

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ubuhinzi n'ubworozi bugize hafi 19% by'umusaruro mbumbe w'Igihugu, kandi 70% by'inganda ziri mu Rwanda zitunganya umusaruro ubukomokaho.

Muri gahunda ya gatanu y'impinduramatwara mu buhinzi y'imyaka itanu (PSTA5) u Rwanda ruzakoreshamo miliyari 5,4 $ mu guteza imbere uru rwego.

Imishinga iterwa inkunga na RAB-SPIU yiganjemo ikora ibijyanye n’ubuhinzi

Abagera kuri 200 batewe inkunga n’imishinga yo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bari kumurika ibyo bakora

Abafatanyabikorwa ba RAB -SPIU bitabiriye imurikabikorwa ry’imishinga bateye inkunga

Ikoranabuhanga ryo guhinga ubwatsi mu gihe gito na ryo riri kumurikwa

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko kumenyekanisha ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ari ingenzi cyane mu kubaka ubufatanye n'imikoranire ituma haboneka ibisubizo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/beza-toni-18-z-ibirayi-kuri-hegitari-umwihariko-w-imurikabikorwa-ry-ubuhinzi-i

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *