Ukwezi kwa Nyakanga kwabonetsemo ubushyuhe burenze ubwari busanzwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) igenewe abahinzi n'aborozi igaragaza ko kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, ubushyuhe bwari hejuru y'ikigereranyo gisanzwe ugereranyije n'ibipimo by'imyaka 30 ishize.

Raporo ya Meteo Rwanda igaragaza ko muri iyo minsi icumi, imvura yaguye yari nyinshi mu bice byinshi by'igihugu ugereranyije n'ikigereranyo cy'impuzandengo y'imvura yaguye muri ayo matariki mu gihe cy'imyaka myinshi ishize.

Gusa hari ibice byagaragayemo kugabanyuka kw'imvura birimo ahenshi mu Mujyi wa Kigali, ibice bimwe na bimwe by'Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru ndetse n'uturere twa Kayonza, Nyagatare na Nyamasheke.

Meteo Rwanda yavuze ko aho imvura yabonetse yaguye hagati y'umunsi umwe n'iminsi itanu. Imvura nyinshi yabonetse mu bice bimwe na bimwe by'uturere twa Nyamasheke, Nyaruguru, Musanze na Nyabihu.

Ku bupimiro bwa Busogo ISAE mu Karere ka Musanze, hapimwe imvura ingana na milimetero 40,9, yaguye mu minsi ibiri. Ku bwa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke hapimwe milimetero 37,7 yaguye mu minsi itanu, naho ku bwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hapimwe milimetero 31,2 yaguye mu munsi umwe.

Muri icyo gihe, hari ibice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali, Intara y'Uburasirazuba, Intara y'Amajyepfo n'Intara y'Amajyaruguru bitabonye imvura.

Ubushyuhe bwo hejuru bwarenze impuzandengo isanzwe

Meteo Rwanda yagaragaje ko mu bice byinshi by'igihugu, ubushyuhe bwo hejuru bwari hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hejuru busanzwe buboneka hagati ya tariki ya 11 na 20 Nyakanga.

Ubushyuhe bwo hejuru buke bwapimwe ku bupimiro bwa Kinigi bwo mu Karere ka Musanze, aho bwari 20,7 °C. Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi bwapimwe ku bupimiro bwa Bugarama bwo mu Karere ka Rusizi, aho bwageze kuri 32,1°C.

Muri rusange, Meteo Rwanda yavuze ko mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu Kibaya cya Bugarama, ari ho habonetse ubushyuhe bwo hejuru bwinshi kurusha ahandi mu gihugu muri icyo gihe.

Raporo igaragaza kandi ko ubushyuhe bwo hasi ahenshi mu gihugu bwari hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hasi busanzwe buboneka hagati ya tariki ya 11 na 20 Nyakanga.

Ubushyuhe bwo hasi buke bwapimwe ku bupimiro bwa Busogo mu Karere ka Musanze, aho bwari 12°C, mu gihe ubushyuhe bwo hasi bwinshi bwapimwe ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi, aho bwari 19,9°C.

Meteo Rwanda yagaragaje ko Uturere twa Musanze, Burera na Nyabihu ari two twagaragayemo ubukonje bwinshi kurusha ahandi mu gihugu muri icyo gihe.

Meteo Rwanda yagiriye abahinzi inama yo gukomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye no gukora imirimo ijyanye n'igihembwe cy'ihinga C, harimo guhinga mu bishanga no kuhira aho bishoboka.

Abahinzi kandi basabwe gutegura igihembwe cy'ihinga A cya 2027, mu gihe aborozi basabwe kwegera abaveterineri kugira ngo babagire inama ku buryo bwo kubungabunga amatungo hashingiwe ku kirere giteganyijwe ndetse n'ibihe by'impeshyi.

Meteo Rwanda yasabye abaturage gukomeza gukurikirana amakuru y'iteganyagihe no kuyifashisha mu igenamigambi ry'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

Ukwezi kwa Nyakanga kwabonetsemo ubushyuhe burenze ubwari busanzwe mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukwezi-kwa-nyakanga-kwabonetsemo-ubushyuhe-burenze-ubwari-busanzwe-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *