Kaminuza zo mu Rwanda zigiye kujya zishyirwa mu byiciro hashingiwe ku bushakashatsi zikora – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026 mu nama HEC yatumiyemo abo mu mashuri makuru na kaminuza ngo ibamurikire politiki nshya igiye gushyiraho.

Izi politiki zigizwe n'igena ubushakashatsi muri kaminuza n'amashuri makuru n'indi ijyanye n'amasomo y'impamyabumenyi zihanitse za Master's na Ph.D.

Ni politiki zamaze gutegurwa ariko zikiri kongerwamo ibitekerezo by'abakora mu burezi mu mashuri makuru na kaminuza kugira ngo nyuma zibe umurongo ugomba gukurikizwa muri ibyo byiciro.

Ibyo biganiro byari bigamije kwereka abakora muri ayo mashuri ibikenewe mu burezi bijyanye n'Icyerekezo 2050 cy'igihugu, aho by'umwihariko ubushakashatsi buri mu bikeneye ingufu zihariye.

Impamvu ni uko ubu muri kaminuza n'amashuri makuru 39 bikorera mu Rwanda, Kaminuza y'u Rwanda yonyine ari yo itanga impamyabumenyi y'ikirenga yo ku rwego rwa Doctorat ishingiye ku bushakashatsi (PhD), mu gihe izisigaye zitanga amasomo ya Doctorat nta zitanga iyo mpamyabumenyi zirimo.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho cy'uko inyinshi abazigamo bakora ubusa n'ubwo kuzuza amasomo yabo gusa, bikarangirira aho.

Ati 'Kaminuza cyane cyane iza hano iwacu zibanda cyane ku kwigisha, na bake bashoboye gukora ubushakashatsi bakabukora bagamije kuzuza inyandiko. Icyo iyi politiki igamije ni ukubabwira ngo nimwigishe ariko munakore ubushakashatsi, muhange ibishya bikemura ibibazo bihari.'

Yongeyeho ati 'Bizatuma babasha gukorana n'abikorera kuko ni ho ikibazo kiri, kandi nibimara gutangira za kaminuza zizajya zisesengurwa zishyirwe mu nzego tumenye uko zihagaze bigendeye ku bintu bitandukanye birimo n'ubushakashatsi zikora no guhanga ibishya kugira ngo zirusheho gukora ibintu bikenewe.'

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko ubu ubushakashatsi babonye ko bukenewe batangira kubushyiramo imbaraga bahereye mu byiciro bibanza.

Ati 'Murabizi gukora ubushakashatsi biba atari ngombwa cyane ku muntu wiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko ubu twahisemo ko na bo bazajya babukora. Ibyo bituma babona ibyo kubakiraho nibagera mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, noneho bikabategura kuzagera kuri Doctorat bashobora kubukora bonyine.'

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu, rukarushaho kubwihangira no kububyaza ibisubizo bifatika.

Ati 'Ubushakashatsi ntibukwiye kuba intego ubwabwo. Intego yabwo ni uguteza imbere imibereho y'abaturage, gufasha abafata ibyemezo, guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no gukemura ibibazo biri mu muryango mugari.'

Yanenze kandi uburyo n'ubushakashatsi buba bwakozwe muri za kaminuza, aho usanga ubwinshi buhera mu nyandiko no mu nama aho bumurikirwa, agaragaza ko ari ngombwa kubaka urwego rutuma ubushakashatsi buva mu kuvumburwa gusa bukagera ku kubyazwa umusaruro uzamura ubukungu n'imibereho y'abantu.

HEC igaragaza ko umubare w'abanyeshuri biga muri kaminuza n'amashuri makuru wakomeje kwiyongera kuva mu myaka hafi 10 ishize, ariko ko ikibazo kikiri ubushakashatsi bukemura ibibazo budakorwa.

HEC ivuga ko abiga mu mashuri makuru na kaminuza 39 bikorera mu Rwanda bagiye biyongera, kuko mu mwaka wa 2016/2017 bari 91.193, bariyongeye bagera kuri 130.474 mu mwaka wa 2023/2024 ariko igaragaza ko uwo mubare ugikeneye kwikuba gatatu kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’uburezi baganiriye ku buryo ubushakashatsi bwatezwa imbere muri za kaminuza

Abakora mu mashuri makuru na za kaminuza baganiriye ku ireme ry’uburezi batanga

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho gikomeye

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga zisumbuye mu bijyanye n’ubushakashatsi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-zo-mu-rwanda-zigiye-kujya-zishyirwa-mu-byiciro-hashingiwe-ku

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *