Impamvu ushaka igikoresho kigezweho gikozwe mu rubaho atekereza i Karongi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi bituruka ku mpamvu zirimo ishuri ryatangijwe n'abihayimana mu 2012 rigahindura isura y'ububaji mu Rwanda no kuba abakuye ubumenyi muri iryo shuri barahisemo gushinga inganda iwabo i Karongi aho kuzijyana mu tundi turere.

Theophile Ndoreyaho ufite uruganda MT WOOD Solutions ruherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo uru ari rwo ruganda rukumbi rukora ibikoresho byo mu rubaho rw'umwimerere, kuko izindi nganda zikora imbaho za MDF zifashishije ibisigazwa by'igiti.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mpamvu zatumye ahitamo gushyira uru ruganda mu Karere ka Karongi harimo kuba ariho avuka no kuba aka karere kari hagati y'uturere tuvamo imbaho nyinshi zikoreshwa mu Rwanda nka Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

Uyu mushoramari umaze imyaka irindwi mu ruhererekane nyongeragaciro rw'igiti, akaba n'umwe mu bategura integanyanyigisho ikoresha mu kwigisha abiga iby'ububaji avuga ko Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu bubaji.

Ati 'Tugiye mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu kongerera agaciro igiti, Akarere ka Karongi ni ko ka mbere mu Rwanda. Kugeza ubu ishuri ryigisha abanyeshuri ububaji bugezweho rigahugura n'abarimu bigisha ububaji riboneka hano i Rubengera. Abarimu bigisha ububaji muri mu ishuri rikuru ry'imyuga rya Kitabi na bo baza guhugurirwa muri Rubengera TSS.'

Nshimiyimana Jean Baptiste ufite Ikigo JB Wood Construction Ltd kiri mu bya mbere bikora ibikoresho by'imbaho bifite ubuziranenge mu Rwanda avuga ko mu bindi bigira Karongi, igicumbi cy'ububaji bugezweho mu Rwanda, harimo kuba ishuri bizeho ryarabaremyemo umutima wo gukora ibikoresho biri ku rwego rw'ibiva mu Burayi no muri Aziya.

Ati 'Ishuri rya Rubengera TSS nanjye ni ryo nizemo. Iryo shuri ryashinzwe n'ababikira n'Abadage ni ryo ryabaye umusemburo w'impunduka zose tubona mu bubaji bwifashisha ikoranahubanga mu Rwanda. Ibigo byose bikora ibikoresho byiza byo mu mbaho usanga ababikorera barize hariya'.

Mu bubaji bugezweho igikoresho gishushanywa muri mudasobwa bakacyereka umukiliya bakacyumvikanaho mbere y'uko batangira kugikora.

Ikindi kiranga ububaji bugezweho ni uko budakoresha imisumari kuko aho umusumari utewe hasigara ubusembwa. Mu mwanya w'umusumari hakoreshwa utubaho twabugenewe tudapfa kugaragarira amaso ku gikoresho.

Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda w'Abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw'imbaho (RWVCA), Hajji Abdul Karemera, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda Akarere ka mbere gafite ababaji benshi ari Gasabo ariko ko Akarere ka Karongi ariko ka mbere gafite ababaji bakora ibikoresho bifite ubushobozi bwo guhangana n'ibiva ku isoko ryo hanze y'u Rwanda.

Ati 'Icyo ab'i Karongi barusha abandi babaji ni ukumenya kuvana ibintu mu mvugo bakabishyira mu bikorwa'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bubaji bugezweho.

Ati “Abize muri Rubengera TSS bakora ibikoresho byo mu mbaho bifite ubuziranenge nk'iy'ibiva hanze. Ubu dufite inganda ebyiri. Abantu bashaka ibikoresho bigezweho baza hano. Nabaha ingero z'inyubako zikomeye ziri i Kigali nka Zaria Courts na Norrsken Kigali, ibikoresho by'imbaho birimo byatunganyijwe hano i Karongi. Ibyo byerekana ko umuntu ushaka kubaka ibintu bigezweho byo mu mbaho aza iwacu.'

I Karongi haba inganda ebyiri zitunganya imbaho. Rumwe rufite ubushobozi bwo gukora ibitanda 200 n'inzugi 200 ku kwezi.

Mu Rwanda habarurwa ababaji barenga 1000. Buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga ibikoresho bikoze mu mbaho bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 50 z'Amadolari ya Amerika.

Intego y'ababaji bakorera i Karongi ibikoresho bigezweho byo mu mbaho ni ukugabanya ku rugero rufatika ingano y'ibikoresho byo mu mbaho u Rwanda rutumiza hanze y'igihugu kuko bidindiza ubukungu bwarwo.

Mu mwaka ushize wa 2025 mu Karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro uruganda rw’ibikoresho byo mu mbaho

Abasobanukiwe ibijyanye n’ibikoresho bikoze mu mbaho bemeza ko i Karongi ari ho hakorerwa ibikoresho by’imbaho bigezweho kurusha ahandi mu Rwanda

Izi ntebe zikorerwa i Karongi

Bimwe mu bikoresho bigezweho byakorewe mu Karere ka Karongi

Karongi ifatwa nk’igicumbi cy’ububaji bugezweho mu Rwanda

Ibi bikoresho bikorerwa i Karongi

Imbere mu ruganda MT Wood Solutions rukora ibikoresho bigezweho byo mu mbaho

Iyi mashini ni yo ikora utubaho dukoreshwa ahagakoreshejwe imisumari


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ushaka-igikoresho-kigezweho-gikozwe-mu-rubaho-atekereza-i-karongi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *