Ibiganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2026. Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima.
Yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Byari biteganyijwe ko asura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n'umwe mu bajyanama b'ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n'imikorere y'urwego rw'ubuzima kuva ku rwego rw'umudugudu.
Ibikorwa Gates yasuye mu Rwanda biri mu byo Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wanashinze Gates Foundation.
Buti 'Baganiriye ku kongerera gushimangira ubufatanye hagati y'u Rwanda na Gates Foundation harimo kwihutisha ubufatanye mu buzima, iterambere ry'ubuhinzi, Ubwenge Buhangano n'ibikorwaremezo bijyanye n'ikoranabuhanga mu guteza imbere iterambere ry'u Rwanda.'
Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Bill Gates yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwo kwiyubaka rwanyuzemo.
Ubutumwa Gates yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bugaragaza ko urugendo u Rwanda rwakoze nyuma ya Jenoside yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni rutangaje.
Ati 'Birashimishije uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y'amahano ya Jenoside, ubu rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi kugira ngo abazize Jenoside bazahore bibukwa.'
Mbere yo kugera mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ko ashaka kwigira ku buryo igihugu cyahuje ishoramari mu baturage, kubaka inzego zikomeye no gushyira mu bikorwa gahunda zigera ku baturage.
Yavuze ko kuva mu 2000, impfu z'abana b'Abanyarwanda batarageza ku myaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z'abagore ziterwa n'ibibazo byo gutwita no kubyara zagabanutseho 85%.
Ati 'Ikinshimisha ntabwo ari igikorwa kimwe cyihariye, ahubwo ni uburyo ishoramari ry'igihe kirekire igihugu cyakoze mu baturage, mu nzego zikomeye no mu kugeza serivisi ku baturage ririmo gutanga impinduka zigaragara.'
Gates yavuze ko ibyo byagezweho binyuze mu kongera ishoramari mu buvuzi bw'ibanze, gushyigikira abajyanama b'ubuzima no kubaka inzego zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC.

Leave a Reply