Imishinga 20 yo mu Rwanda yahawe ingwate ya miliyari 35 Frw – #rwanda #RwOT

Written by

in

Imishinga yafashijwe kubona ingwate iri mu ngeri zinyuranye, zirimo ubuhinzi, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, inganda n'ibindi bice bigize iterambere ry'ubukungu bw'igihugu.

Hategekimana yavuze ko imishinga myinshi yagiye ihabwa ingwate kugira ngo ibone inguzanyo muri banki z'ubucuruzi cyangwa Banki y'Amajyambere y'u Rwanda

Ati 'Ni imishinga myinshi, harimo imitoya n'iminini ariko irenge 22 imaze guhabwa ubwo bufasha bwo kugira ngo ibone amafaranga mu bigo by'imari byacu ari Banki y'Amajyambere y'u Rwanda, n'izindi banki z'ubucuruzi.'

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Nyafurika cy'Ingatwe n'Ubufatanye mu Iterambere ry'Ubukungu, FAGACE, Dr. Ngueto Tiraïna Yambaye, ubwo yari mu nama y'ubutegetsi yabereye i Kigali ku wa 15 Nyakanga 2026, yatangaje ko bakora ibishoboka byose ngo bafashe banki nyarwanda na banki nyafurika zikorera mu Rwanda bishingira inguzanyo.

Yasobanuye ko bashobora gutanga ingwate ya 50% cyangwa 70% y'inguzanyo bigatuma banki zikomeza kugira ubushobozi.

Ati 'Dufasha mu ngeri zose, mu iterambere ry'abaturage, mu bikorwaremezo bya za Guverinoma ariko urwego rw'amabanki ni umufatanyabikorwa wa mbere hamwe n'urwego rw'imari.'

Yavuze ko amabanki aba akeneye ingwate kugira ngo yizere ko inguzanyo atanze izishyurwa, ndetse iki kigega kiba cyiteguye kuyitanga. Kimaze gutanga arenga miliyari 25 $ mu bukungu bw'ibihugu binyamuryango.

Yambaye yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gufasha imishinga yo mu Rwanda no mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

FAGACE yatangiriye i Kigali mu 1977, ariko icyicaro gihita kijyanwa muri Bénin. Ubu igizwe n'ibihugu 22. Kuva mu 2015 iki kigega cyashyizeho ishami mu Rwanda, rihagarariye Afurika y'Iburasirazuba.

Umuyobozi wa FAGACE mu Rwanda, Eric Nkusi Bukeye (hagati) ari mu bitabiriye iyi nama

Yambaye yavuze ko bari gushyira imbaraga mu gushyira amafaranga menshi mu Rwanda nk’ahantu FAGACE yavukiye

Hifujwe ko isabukuru y’imyaka 50 ya FAGACE yazizihirizwa mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-22-yahawe-ingwate-ya-miliyari-35-frw

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *