Argentine yageze kuri finale y’Igikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yerekeje ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wabereye muri sitade ya Atlanta, muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, arangwa n’imbaraga nyinshi ndetse n’amakosa menshi, ariko igice cya mbere kirangira nta ruhande na rumwe rubashije kurema uburyo bufatika bwo gutsinda.

Mu gice cya kabiri, Argentine yagerageje gusatira inshuro nyinshi, ariko amahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 59, Anthony Gordon yafunguye amazamu ku ruhande rw’u Bwongereza, atsinda igitego cye cya mbere mu mateka ye mu Gikombe cy’Isi, ibintu byahaye icyizere abakunzi b’iyi kipe.

Nyuma y’icyo gitego, umunyezamu Jordan Pickford yakomeje kwitwara neza, akuramo imipira myinshi yashoboraga kuvamo ibitego. Byasaga n’aho u Bwongereza bugiye kugera ku mukino wa nyuma, ariko Argentine ntiyacitse intege.

Ku munota wa 86, Enzo Fernández yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma yo kohereza umupira ukomeye utabashije kugerwaho na Pickford. Icyo gitego cyazamuye icyizere cy’abakinnyi ba Argentine ndetse n’abafana babo.

Mu minota y’inyongera, Lionel Messi w’imyaka 39 yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atanga umupira mwiza wavuyemo igitego cya Lautaro Martínez, wahise atsindisha umutwe, Argentine ibona intsinzi y’ibitego 2-1.

Messi yongeye kugira uruhare rukomeye muri iri rushanwa, akomeza gufasha bagenzi be nk’uko yabikoze mu mikino yabanje.

Argentine, ifite intego yo kwisubiza igikombe giheruka yegukanye , izahura na Espagne ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, uzabera i New Jersey.

Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

U Bwongereza bwatashye

Source : http://isimbi.rw/argentine-yageze-kuri-finale-y-igikombe-cy-isi-itsinze-u-bwongereza.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *