Iyi raporo igaragaza ko gukorera mu mucyo no gukorana neza n'abashoramari ari ingenzi ku bihugu bishaka kubona inguzanyo zihendutse, ishoramari no guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu.
IIF yashyize u Rwanda ku rutonde rw'ibihugu bisuzumwa mu 2026. Kuri iyi nshuro hasuzumwe ibihugu 57 biri mu nzira y'amajyambere n'ibihugu bikiri kuzamuka mu bukungu.
U Rwanda rwabonye amanota 43,4 kuri 50 mu bijyanye n'imikoranire n'abashoramari rushyirwa mu bihugu bifite uburyo bwiza bwo gukorana n'abashoramari no gutanga amakuru yizewe yerekeye ubukungu bw'igihugu n'inguzanyo.
Raporo ivuga ko uruhare rw'u Rwanda muri iri suzuma kimwe n'ibihugu nka Ukraine na Vietnam, rugaragaza uburyo kwitabira gahunda zo gusuzuma Ibijyanye no gukorera mu mucyo bishobora gufasha ibihugu kunoza imikorere yabyo, kuzuza ibisabwa n'abatanga inguzanyo no gukomeza kubona amahirwe ku masoko mpuzamahanga y'imari.
IIF ivuga ko itumanaho rinoze rifasha abashoramari gusobanukirwa neza amahirwe y'ishoramari n'imbogamizi biri mu gihugu.
U Rwanda kandi rwitwaye neza mu gutangaza amakuru ajyanye n'ibidukikije, imibereho myiza n'imiyoborere, aho rwagize amanota 3,9 kuri 4 mu bijyanye no gukorera mu mucyo kuri izi ngingo. Muri iki cyiciro u Rwanda ruri ku rwego rumwe n'ibihugu nka Turikiya, Indonesia, Misiri na Uzbekistan.
Iri suzuma rireba uburyo ibihugu bitangaza amakuru ku igenamigambi ry'iterambere rirambye, imihigo ijyanye n'imihindagurikire y'ikirere ndetse n'andi makuru afitiye akamaro abashoramari bashaka gushora imari mu gihe kirekire.
Iyi raporo yasohotse mu gihe ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bihanganye no kubona inguzanyo n'inkunga mpuzamahanga zo gushora mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ingufu zisubira, ikoranabuhanga n'ubuvuzi.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa aherutse kubwira itangazamakuru ko inguzanyo igihugu gifite hafi 90% ari izihendutse ku buryo zizishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto cyane.
Yashimangiye ko inguzanyo nyinshi u Rwanda rufite zishyurwa ku nyungu ya 0%, inyungu ya 0,2%, iza 1% ndetse ari zo igihugu cyibandaho iyo kigiye gufata inguzanyo.
Ati 'Amafaranga iyo uyafashe ku kiguzi cyo hasi cyane ukayashora neza…kutayafata ni byo byaba amakosa kurusha uko tuyafata. Ni byo bidufasha gutera imbere. Ahubwo ibihugu byinshi biba byifuza kubona amafaranga nk'uko tuyabona ariko bikagorana kubera imicungire y'ubukungu. Twebwe navuga ko ari amahirwe dufite ariko ni amahirwe tuba twakoreye. Tuba twagerageje gucunga ubukungu neza bigatuma tugira icyizere nk'uko mwabivuze tukabona amafaranga ahendutse meza kandi tukayashora neza, tukabona iterambere ku buryo nta mpungenge dufite ko hazaba ikibazo cyo kwishyura ayo mafaranga.'
IIF igaragaza ko ibihugu bifite uburyo buhamye bwo gukorana n'abashoramari bigira amahirwe menshi yo kubaka icyizere ku isoko mpuzamahanga.
Ingengo y'Imari y'u Rwanda ya 2026/27 ingana na miliyari 7.796,2 Frw, harimo inkunga z'amahanga zingana na 7%, inguzanyo z'imbere mu gihugu zingana na 3,4% mu gihe inguzanyo zo hanze y'Igihugu zingana na 25,3% by'ingengo y'imari yose.
Mu gihembwe cya mbere cya 2026 ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 10%. Kuva mu gihembwe cya mbere cya 2025, hahanzwe imirimo ibihumbi 240.


Leave a Reply