Ishuri Rikuru ry' u Rwanda ry' imyuga n' ubumenyingiro yashyizeho igihe abanyeshuri bazatangirira. #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukwakira 2020, Ishuri Rikuru ry' u Rwanda ry' imyuga n' ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti: Mwiriwe neza abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu(3 year) bazatangira tariki 19 Ukwakira 2020, naho abiga mu mwaka wa mbere n' uwa kabiri (1year & 2 year) bazatangira mu Kuboza 2020.



Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 ni yo yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungurwa nyuma y'amezi asaga atandatu adakora mu kwirinda COVID-19.

Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Source : https://impanuro.rw/2020/10/08/ishuri-rikuru-ry-u-rwanda-ry-imyuga-n-ubumenyingiro-yashyizeho-igihe-abanyeshuri-bazatangirira/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *