Umusobanuzi wa filime, Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti, yahishuye ko yigeze gufata umwanzuro wo gutandukana n’umugore we, Muhoza Angel kubera kutumvikana ku bintu byinshi.
Junior Giti umaze iminsi Zanzibar mu buruhuko n’umugore we Angel, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kiss FM.
Yavuze ko abantu bakwiye gufata urugo nk’igisirikare ariko na none gifite intego kuko nibwo umuntu arwubaka rugakomera.
Ati “Fata urugo nk’igisirikare gifite intego, ibyo tubivangure hari inyeshyamba, hari ibisirikare by’abancancuro ariko rufate nk’igisirikare gifite intego, reka mbyite igisirikare cy’Inkotanyi. Impamvu mbivuga gutyo buriya Inkotanyi ziri mu ngabo twiboneye n’amaso yacu cyangwa twumvise n’amatwi yacu zakubititse ariko bafite intego ngo ntakurekura, iki gihugu ni icyacu gikire gikene, gisonze, byange ariko turi ku gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko hari igihe cyageze afata umwanzuro wo gutandukana n’umugore we kubera ko bari bananiwe kumvikana, bahitamo no kugabana abana kuko babonaga bitagishobotse.
Ati “Urugo iyo uvuga ngo intego yanjye ya mbere ni ukubaka ukiha icyo bita ingamba, kuko ntabwo byoroshye, njyewe sinkubeshye nigeze no guha gatanya umugore, ndamubwira nti umva rwose tubivuyemo ufate umuto njye mfate umukuru, turagiye dutandukane twihe agahenge, byari byanze.”
Junior wari kumwe n’umugore we muri iki kiganiro, yavuze ko nyuma y’amasaha atatu yicaye akitekerezaho akibaza mu gihe yagenda akazana undi na we ari ko ameze yazaherera he? Yibaza ati “Ese ko yakoze ikintu kimwe kibi ariko se nta bindi byiza 10 yakoze?” Nibwo yahisemo gutuza akomezanya n’umugore we.
Junior Giti na Muhoza Angel barimo kwizihiza imyaka 10 bakoze ubukwe, bafitanye abana babiri nk’umusaruro wavuye mu rukundo rwabo.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-junior-atandukana-n-umugore-we.html
Leave a Reply