U Rwanda rwahawe kwakira Fomula One imyaka 10 #rwanda #RwOT

Written by

in

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu Modoka rya ‘Fomula One African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 30 uhereye mu ntangiriro za 20230.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, ni ryo ryahaye u Rwanda kwakira iri siganwa rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda aho ikibuga kizaryakira kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y’ikibuga cy’Indege.

U Rwanda rwemeje kwakira iri siganwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2026 muri BK Arena, umuhango witabiriwe na Perezida Kagame.

Muri 2024 nibwo Perezida Kagame yatanze kandidatire asaba ko iri risaganwa ryazakirwa n’u Rwanda, rikagaruka ku mugabane wa Afurika waherukaga kuryakira mu 1993. Rwabihawe ruhigitse ibihugu birimo Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame muri uyu muhango yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rukora cyane kugira ngo ruzemererwe kwakira iri siganwa.

Ati 'Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula One African Grand Prix mu ntangiriro za 2030.'

Fomula One African Grand Prix ibaye isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 ibera ku migabane itandukanye y’Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

U Rwanda rumaze kugaragaza ko ari igicumbi cya siporo aho rwakiriye amarushanwa akomeye arimo BAL, FIFA Series rwakiriye kandi Inama y’Inteko rusange ya FIFA ya 2023 Inteko Rusange ya FIA n’umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.

U Rwanda rwahawe kuzakira Formula 1 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere

Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwahawe-kwakira-fomula-one-imyaka-10.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *