Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Nsoro Bright, yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, aho uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku gucunga nabi umuntungo ndetse n'ubusinzi.
Ati ' Wari umuryango ufite abana batandatu ndetse babiri muri bo bari barashyingiwe ku buryo bari bafite n'abuzukuru. Bagirana amakimbirane ashingiye ku businzi n'umutungo ariko bikaba bikarangira bakikiza nkuko abaturanyi babitubwiye. Ejo bundi rero umuhungu wabo yaratashye asanga iwabo hafungiwemo imbere, yitabaza abaturanyi bica urugi basanga se yanyweye imiti myinshi ashaka kwiyahura.''
Gitifu Nsoro yakomeje avuga ko bakomeje kureba basanga umugore we na we yicishijwe isuka bituma bahamagara ubuyobozi. Yavuze ko bajyanyeyo na RIB umurambo bawujyana ku bitaro ndetse n'uwo musaza wari utarapfa na we bamujyana kwa muganga.
Ati ' Kwa muganga yagezeyo bamwitaho cyane asa n'uworohewe, nyuma bamujyana muri Sitasiyo ya RIB ya Gahini, agezeyo imiti yari yanyweye kubera ari myinshi kandi amoko atandukanye yarongeye imurusha imbaraga bamujyanye kwa muganga ahita apfa nawe.''
Gitifu Nsoro yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, abibutsa ko nk'ubuyobozi bubari hafi kugira ngo babubwire ibitagenda neza bubafashe aho kugera aho bicana hagati yabo. Kuri ubu imirambo y'uyu musaza n'umugore we yashyinguwe n'abana babo kuri uyu wa Mbere.
Leave a Reply