Igororero rya Bugesera ryafunzwe kubera igabanyuka ry'abagororwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa RCS, CSUPT Hillary Sengabo, rivuga ko abari baririmo bimuriwe mu yandi magororero.

RCS yagize iti 'Ubuyobozi bw'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buramenyesha abafite ababo mu Igororero rya Bugesera, ko iryo gororero ryafunzwe guhera uyu munsi, bityo mukaba mumenyeshejwe ko abari barimo bimuriwe mu yandi magororero.'

Uru rwego rwanatangaje ko abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n'abo mu miryango yabo, kugira ngo babamenyeshe aho bimuriwe.

Ayo magororero bimuriwemo ni yo imiryango yabo izajya ijyaho kubasura.

Iti 'Muramenyeshwa kandi ko abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n'abo mu miryango yabo aho bimuriwe ari na ho bazajya baza kubasura.'

CSUPT Hillary Sengabo, yabwiye IGIHE ko iri gororero ryari risanzwe ricumbikiye abantu 2320.

Ati ' Impamvu muri rusange ni uko imibare y'abagororwa mu gihugu iba yaragiye igabanyuka. Iyo imibare igabanyuka n'amagororero aragabanyuka. Ubu abimuwe nta kibazo cy'ubucucike bateza aho bagiye kuko ubucucike dufite buri kuri 97%, mbese ntabwo tugifite ahubwo buragenda bugabanyuka, kubajyana rero twagiye tureba ahatari ubucucike akaba ariho tubajyana.''

Abantu bari mu magororero uyu munsi babarirwa muri 68.733.

U Rwanda ubu rusigaranye amagororero 12 arimo arindwi agororerwamo abagabo gusa, mu gihe abiri [Nyarugenge na Musanze] abarizwamo abagabo n'abagore naho irya Nyagatare rikaba ribarizwamo abana. Amagororero abiri [Nyamagabe na Ngoma] abamo abagore gusa.

RCS yemeje ko Igororero rya Bugesera ryafunzwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igororero-rya-bugesera-ryafunzwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *