Umunyarwanda wari wagiye kwahira mu Burundi yasanzwe yapfuye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku wa 23 Nzeri 2026, Kubwimana yambutse Umugezi w'Akanyaru agiye gushaka ubwatsi bw'amatungo ku ruhande rw'u Burundi.

Umuyobozi waganiriye na IGIHE ufite amakuru kuri iki kibazo, yavuze ko abasirikare b'u Burundi bamufashe agezeyo.

Ku wa 26 Nzeri, umurambo we waje kuboneka i Rwabusoro mu Karere ka Bugesera.

Uwo muyobozi yavuze ko hari abatuye hafi y'umupaka bambuka bakajya gushaka ubwatsi mu Burundi, nubwo bitemewe.

Yagize ati 'Umuntu yagiye kwahira hakurya mu Burundi kandi bitemewe gusa kubera ko abarozi baturiye umupaka duhora turwana na bo kandi iwacu turahinga tukamarayo bo rero ntibahinga abaturage bacu bambuka bajya gushaka ubwatsi, maze umusore arambuka ajya kwahira agezeyo abasirikare b'u Burundi baramutwara maze ejo tubona umurambo njya kuwuzana.'

IGIHE yamenye ko hari abaturage babonye abasirikare b'u Burundi bajyana Kubwimana. Hari kandi amakuru avuga ko abandi Banyarwanda bagiye muri icyo gihugu bafatiweyo, ndetse ko hari n'ufungiyeyo.

Umurambo wa Kubwimana wajyanywe i Kigali kugira ngo usuzumwe n'abashinzwe ibimenyetso bya gihanga. Impamvu y'urupfu rwe ntiyari yatangazwa.

Biteganyijwe ko, mu cyumweru gitaha, inzego zitandukanye zizaganiriza abatuye muri ako gace, zibibutse kwirinda kwambuka umupaka bajya mu Burundi mu buryo butemewe.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-wari-wagiye-kwahira-mu-burundi-yasanzwe-yapfuye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *