ICPAR yahembye ibigo 15 byahize ibindi mu gutegura raporo z'ibaruramari – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi bihembo bya Financial Reporting Excellence Awards (FREA 2026) byatanzwe ku nshuro ya kane mu muhango wabereye i Kigali ku wa 25 Nzeri 2026.

Hahembwe ibigo byo mu byiciro 15, birimo inzego za Leta, ibigo by'abikorera n'imiryango itegamiye kuri Leta. Banque Populaire du Rwanda (BPR) ni yo yahize ibindi bigo muri rusange.

Ibigo byifuza guhatanira ibi bihembo bibanza kubisaba, bigatanga raporo zabyo z'ibaruramari. Akanama nkemurampaka gashyirwaho na ICPAR gasuzuma izo raporo mbere yo gutanga amanota.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko ibi bihembo bigamije gushishikariza ibigo kunoza raporo z'ibaruramari no gukorera mu mucyo.

Yasobanuye ko ibaruramari riteguwe neza rifasha ibigo kwiyubakira icyizere no gukomera mu bikorwa byabyo.

Yagize ati 'Ibigo byitwaye neza uyu mwaka ntibigomba kwicara ngo byiturize ahubwo bikwiye gukomeza gutekereza ku cyo bikwiye gukora mu kongera amavugurura'.

Brian Ngunjiri, uhagarariye akanama nkemurampaka, yavuze ko umubare w'ibigo byitabiriye uyu mwaka wiyongereye kandi ko hafi ya byose byabonye amanota ari hejuru ya 90%.

Yagize ati 'Umubare w'ibigo byitabiriye wiyongereyeho 33%. Uyu mwaka twakiriye ibigo 64 aho twifuza ko mu mwaka utaha wa 2027 twazabona ibigo 100. Bigaragaza ko urwego rw'ibaruramari mu Rwanda kuri ubu ruri gutera imbere'.

Yasobanuye ko kugira ngo ikigo cyemererwe guhatanira ibi bihembo, raporo yacyo y'ibaruramari igomba kuba yarabonye amanota arenga 65% mu isuzuma ry'ibanze.

Philbert Nzaramyayezu ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri Nyungwe Management Company, yatwaye igihembo mu cyiciro cy'amahoteli n'ibigo by'ubukerarugendo.

Yavuze ko gutegura neza raporo z'ibaruramari byafashije ikigo cyabo kubona abafatanyabikorwa n'abaterankunga, kuko bituma bagirira icyizere imikorere n'icyerekezo cyacyo.

Yagize ati 'Ibanga dukoresha ni ugukorera mu mucyo kandi tugakorana ubushishozi mu gutegura neza raporo z'ibaruramari zacu. Dushyira mu bikorwa kandi inama zitandukanye tuba twagiriwe n'ikigo ICPAR, ku buryo buri mwaka dukora amavugurura'.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imitungo ya Leta yaba iyimukanwa n'itimukanwa muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), Jonathan Havugimana, yavuze ko iyo Minisiteri ifatanya na ICPAR mu gutegura ibi bihembo no guteza imbere umwuga w'ibaruramari mu Rwanda.

Yavuze ko ibihembo bishishikariza ababaruramari kugira ubumenyi n'ubushobozi biri ku rwego mpuzamahanga, bikagirira akamaro ibigo bakorera n'igihugu muri rusange.

Yagize ati 'Ibaruramari riteguwe neza ni ishingiro ku kigo mu kubona aho kiva n'aho kigana. Nko ku bigo by'ikorera, ni ishingiro ryo kubona abafatanyabikorwa bashobora gushora imari muri ibyo kigo.'

ICPAR inatanga amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abakora mu ibaruramari, ndetse n'impamyabumenyi zemewe ku rwego mpuzamahanga, zirimo Certified Public Accountant (CPA) na Certified Accounting Technician (CAT).

Ibi bihembo bya Financial Reporting Excellence Awards (FREA 2026) byatanzwe ku nshuro ya kane mu muhango wabereye i Kigali ku wa 25 Nzeri 2026

Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri Nyungwe Management Company, yatwaye igihembo mu cyiciro cy’amahoteli n’ibigo by’ubukerarugendo

Umuyobozi mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yasobanuye ko ibi bihembo bitegurwa mu rwego rwo gukangurira ibigo kongera ireme ry’umusaruro wabyo binyuze mu ibaruramari riciye mu mucyo

Brian Ngunjiri, uhagarariye akanama nkemurampaka gasuzuma kakanatanga amanota muri ibi bihembo, yavuze ko umubare w’ibigo byitabiriye uyu mwaka wiyongereye

ICPAR yahembye ibigo 15 byahize ibindi mu gutegura raporo z'ibaruramari


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icpar-yahembye-ibigo-15-byahize-ibindi-mu-gutegura-raporo-z-ibaruramari

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *