Ambasade ya Israel yahaye Winners Mount Academy ibikoresho bya miliyoni 44 Frw – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni igikorwa cyabaye tariki 23 Nzeri 2026, ubwo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, n'Umuyobozi wa STEMPower, Serukiza Espoir basuraga aho iri shuri rikorera mu Karere ka Musanze.

STEMPower Rwanda ni Umuryango utegamiye kuri leta umaze gushinga ibyumba by'ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri na kaminuza byo mu Rwanda birenga 10.

Niyonsenga Prince w'imyaka 17, wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye muri Winners Mount Academy we na bagenzi be bavuga ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bahawe bizabafasha kugera ku nzozi zabo.

Ati 'Turasa nk'aho ari bwo tugiye gutangira bundi bushya, kuko tugiye kurushaho kwiyungura ubumenyi mw'ikoranabuhanga, kandi ndifuza kuzagera ku nzozi zanjye zo guhanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.'

Ishimbi Shami Pretty w'imyaka 12 wiga mu mwaka wa kabiri ati 'Turashimira Ambasade ya Israel kuko yaduhaye ibikoresho twari dukeneye bizadufasha gutegura imirimo izaduha amafaranga n'ahazaza hacu heza.'

Umuyobozi wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yavuze ko iri shuri yarishinze yibanda ku ikoranabuhanga kuko yabyirutse umuvuduko waryo ari wo uyoboye Isi.

Ati 'Umuvuduko w'isi umpamagarira ku gushinga ishuri ryibanda ku ikoranabuhanga, ku buryo umwana wese uzajya asoza hano azajya aba ari umwe mu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga rihambaye nk'urugo ruhanga udushya.'

Umuyobozi wa STEMPower Rwanda, Serukiza Espoir yavuze ko ibigo basanzwe bakorana na byo byatangiye gutanga umusaruro ari na yo mpamvu bahisemo gukorana na Winners Mount Academy kugira ngo bateze imbere amasomo y'ikoranabuhanga na siyansi.

Ati 'Iki kigo kizigisha abana amasomo y'ikoranabuhanga n'ubumenyi bushingiye kuri siyansi. Mu bigo byose dukorana na byo umusaruro mwiza watangiye kwigaragaza, kuko utakwiga amasomo y'ubumenyi ngiro udafite ibikoresho, niyo mpamvu mu byo tubaha twibanda ku bikoresho by'ikoranabuhanga.'

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yanejejwe no kugera i Musanze agiye kwifatanya na Winners Mount Academy nk'ishuri risanzwe ari icyitegererezo mu by'ikoranabuhanga.

Ati 'Abanyarwanda bakiri bato bari gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage binyuze ku ikoranabuhanga. Gukorana n'ishuri nka Winners Mount Academy n'ibyigiciro kuko risanzwe ar'icyitegererezo mu ikoranabuhanga, ni yo mpamvu twatanze Ibikoresho, Internet n'amahugurwa.'

Ishuri Winners Mount Academy ryashinzwe mu 2018, ndetse kuva ryatangira ubufatanye n'Ambasade ya Israel mu Rwanda ryakomeje kwimakaza ihangwa ry'ibishya mu ikoranabuhanga mu ntara y'Amajyaruguru (Hub of Innovation).

Ambasade ya Israel yahaye Winners Mount Academy ibikoresho bya miliyoni 44 Frw

Ambasade ya Israel yatanze ibikoresho bizafasha abana kunguka ubumenyi mu by’ikoranabuhanga

Abanyeshuri ba Winners Mount Academy bagawe na mudasobwa

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko bazakomeza gushyigikira uburezi bwo mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-ya-israel-yahaye-winners-mount-academy-ibikoresho-bya-miliyoni-44-frw

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *