Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukazayire Djalia Nelly wamamaye nka Kecapu yavuze ko mu buzima bwe ashimira Benimana Ramadhan [Bamenya] kuko yamugize uwo ari we uyu munsi.
Kecapu yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Bamenya’ ya Benimana Ramadhan na we akinamo yitwa Bamenya.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kecapu yavuze ko umuntu ashimira mu buzima bwe ari Bamenya kuko yamufashe akaboko.
Ati “Ni Bamenya. Impamvu mpisemo Bamenya yamfashe akaboko atuma mba Kecapu wa wundi izina rigaburira, kuva igihe narifatiye kugeza uyu munsi.”
“Rero Bamenya yamfashe akaboko na mbere hose bitarakunda akajya anjyana nkabona n’ayo mafaranga iryo zina ritaraza. Kugera aho izina rije, ibaze kuva icyo gihe imyaka Bamenya imaze kugera uyu munsi, hari amafaranga ndya kuko nitwa Kecapu. Rero umuntu nshimira mu buzima bwanjye, ni we pe.”
Yakomeje amubwira ko amushimira cyane ndetse ko nta mpano abona yamuha uretse kumusabira umugisha ku Mana.
Ati “Benima, ndagushimira, hari benshi wari uzi, hari benshi mwari muziranye wari bufate akaboko ukagira aho ubageza, ukabikora nk’uko wabikoze, njya ntekereza ko yamfashe akaboko avuga ngo reka ibi bintu tubijyemo afite ibyo atekereza, uyu Nelly arakuramo amafaranga ariko nkeka atatekerezaga ko bizagera aha.”
Yakomeje agira ati “Warakoze! Njye nk’umuntu nta mafaranga runaka naguha, nta kintu runaka nakuzanira nko kugushimira, mpora ngusabira umugisha kwa Nyagasani. Icyiza cya Benimana iyo abonye ntabwo yibagirwa abari inyuma, arazirikana uko azirikana ni nako nanjye muzirikana, ni byinshi cyane tuziranyeho, Imana ijye imuha umugisha, imurinde kuba mu banyabihombo.”
Kecapu kandi yavuze ko iyo adahura na Bamenya ubu ashobora kuba yari atakiba mu Rwanda yaragiye gushakira ubuzima hanze y’u Rwanda.
Source : http://isimbi.rw/impamvu-kecapu-ashimira-bamenya-gusa.html
Leave a Reply