Mu butumwa Inteko y'umuco yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Nzeri 2026 yashyizeho amashusho y'ikiganiro cya Ambasaderi Robert Masozera, ivuga ko 'Hashize imyaka itatu iki kiganiro gitanzwe n'Intebe y'Inteko Amb. Masozera, ariko ubutumwa yatanze icyo gihe buracyafite agaciro kugeza n'ubu.'
Ni ubutumwa Masozera yatanze mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2022 ubwo imyambarire y'abitabiriye igitaramo cy'umuhanzi w'Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Tayc, yakoreye mu Mujyi wa Kigali yatezaga impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe Masozera yavuze ko kutavuga rumwe ku myambarire ari ibintu bisanzwe kuko atari ibintu abantu babona kimwe. Hari abumva ko ari uburenganzira bw'umuntu kwambara uko ashatse, abandi bakumva bigomba kujyana n'umuco, gusa agaragaza ko hari ibyo bakwiye guhuriraho.
Ati 'Twumva ko hari ibyo bakwiriye kuvugaho rumwe cyane cyane ku ndangagaciro zigaragarira mu myambarire. Mu myambarire hagaragaramo indangagaciro yo kwiyubaha, kwiha agaciro, kwitwararika, kutiyandarika, kwanga umugayo. Izo ndangagaciro nubwo abantu batavuga rumwe mu myambarire yindi ariko icyo cyo twemera ko twagihuriraho.'
Yakomeje avuga ko 'Imyambarire ibangamira umuco w'u Rwanda ni myinshi ariko navuga nk'ibintu nka bitatu cyangwa bine. Icya mbere ni ya myambarire iteza cyangwa ishobora guteza uyambaye ikinegu. Icya kabiri ni ya myambarire igaragaza ubwambure bw'uyambaye ikaba yamwambika ubusa kuko mu muco w'u Rwanda, nta muntu wambara ubusa. Icya gatatu ni imyambarire idahesha nyirayo icyubahiro n'agaciro.'
Agaragaza ko abavuga ko mu muco mbere abantu basaga n'abambaye ubusa bitari ubushake ahubwo cyari ikibazo cy'amikoro.
Ati 'Buriya nubwo bigaragara ko abantu bo hambere basaga n'abambaye ubusa ariko buriya mu buryo bari bafite, mu mikoro bari bafite ntako batabaga bagize kugira ngo bikingire cya kinegu, birinde ubwambure, biheshe icyubahiro.'
'Amateka agaragaza ko hari igihe abantu babayeho bambara ubusa buriburi, nyuma bagenda bishakira ibisubizo baza kugera aho bashyiraho imyambaro bashingiye ku bimera no ku mpu. Ubwo bari bamaze kubona iyo myambaro bigoranye, ikintu cya mbere bihutiye ni uguhisha ubwambure, ahantu ha ngombwa cyane cyane igice cyo hepfo kubera bwa bushobozi bari bafite icyo gihe.'
Akomeza ati 'Aho imyambaro y'imyenda iziye, Abanyarwanda bari mu bantu bayobotse byihuse batangira kwambara bikwije. Abantu ntabwo bakwiriye kwitiranya umuco n'amateka. Ya myambarire bavuga ngo umuntu ntabwo yabaga yambaye hejuru cyangwa hasi, buriya kiriya gihe mu bushobozi bwariho, mu ngorane zari ziriho ngo umuntu abone icyo yambara, ikintu cya mbere bihutiraga kwari uguhisha ubwambure. Iyo babishobora bari no kwikwiza bakambara'
Ibi bitangajwe nyuma y'uko havutse impaka ku mbuga nkoranyambaga zaturutse ku isubizwa inyuma rya bamwe mu bakobwa bitabiriye igitaramo cy'umuhanzi Diamond Platnumz, bivugwa ko batambaye ngo bikwize.

Leave a Reply