Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi nama yabereye ku cyicaro cya RDB kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026. Yibanze ku kurebera hamwe ibikorwa by'uru rwego mu gukurura no korohereza ishoramari, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukerarugendo ndetse no kongera ubushobozi bw'u Rwanda mu guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Mu biganiro byabaye, Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe gukomeza kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw'igihugu, asaba ko habaho gukorera ku ntego, kubazwa inshingano no gukomeza kunoza imikorere hagamijwe kohereza ibikorwa by'ubucuruzi n'abashoramari.

Inama y'Ubutegetsi ya RDB iyobowe na Itzhak Fisher, uri ku mwanya wa Perezida wayo.

Igizwe kandi na Evelyn Kamagaju, uri ku mwanya wa Visi Perezida.

Abandi bayigize barimo Alice Nkulikiyinka, umuyobozi mukuru wa Business Professionals Network (BPN) Rwanda; Ivan Kagame, usanzwe ukora ibijyanye n'ishoramari n'imari; Liban Soleman Abdi; Dr Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali; Eric Kacou na Kassahun Kebede.

RDB ni urwego rushinzwe ibikorwa birimo guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga no gufasha abashoramari kubona serivisi zituma bashora imari mu Rwanda.

Ni inama yitabiriwe kandi n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika ndetse na Juliana Kangeli Muganza umwungirije.

Perezida Kagame ubwo yari ageze aho RDB ikorera mu Mujyi wa Kigali

Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe ibikorwa bya RDB mu gukurura no korohereza ishoramari

Iyi nama yabereye ku cyicaro cya RDB kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-abagize-inama-y-ubutegetsi-ya-rdb

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *