Twumvane indirimbo 10 z’ibihe byose za Jay Polly umaze imyaka 5 apfuye akaba akiri umwami wa Hip Hop #rwanda #RwOT

Written by

in

Imyaka itanu irashize, umuraperi, umunyabigwi mu muziki Nyarwanda, umwami wa Hip Hop nk’uko yakundaga kwiyita ‘Kabaka’, Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana.

Uyu muraperi wari ufashe ibendera rya rap nyarwanda yapfuye ku wa 2 Nzeri 2021, afite imyaka 33, asiga amateka akomeye mu muziki cyane cyane mu njyana ya Hip-Hop.

Ijwi rye, ubutumwa buri mu ndirimbo ze, ni byo byatumye yigarurira imitima ya benshi mu Rwanda kugera no hanze aho umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido yaje mu Rwanda avuga ko umuhanzi yemera ari Jay Polly.

Ubutumwa bwiganje mu ndirimbo ze, iyo uzumvishe bwakundaga kugaruka ku guhumuriza abari mu bihe bitoroshye ababwira ko uyu munsi nubwo bitameze neza ariko ejo byakunda, yakundaga kuririmba yisanisha n’abari mu buzima bugoye nk’abana bo ku muhanda n’abandi.

Yamenyekanye cyane mu itsinda Tuff Gang yari ahuriyemo na begenzi be bari bahuje umurongo wo gutanga ubutumwa bumwe binyuze mu ndirimbo barimo Green P, Bull Dogg, Fireman na P Fla.

Yakoze indirimbo nyinshi ku giti cye zakunzwe cyane zirimo Ndacyariho, Ibyo Ubona, Umupfumu n’izindi zamufashije kuba igishyitsi muri rap nyarwanda.

Kuba yari akunzwe ntabwo byagarukiye mu magambo gusa kuko yanabiherewe ibihembo aho mu 2014, Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya kane, intsinzi yamuzamuriye izina cyane mu muziki Nyarwanda. Yari umwe mu bahanzi bari bafite abafana benshi kandi bakurikirwaga cyane mu bitaramo.

Urupfu rwe rwashenguye cyane abakunzi b’umuziki n’abahanzi bagenzi be. Yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Muhima ubwo yari afunzwe. Raporo y’ubuvuzi yaje kuvuga ko yapfuye azize methanol intoxication.

Imyaka itanu nyuma y’urupfu rwe, indirimbo n’amateka ya Jay Polly biracyibukwa n’abakunzi ba Hip-Hop Nyarwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, umuryango we urangajwe imbere n’abarimo mukuru we akaba n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, bazindukiye i Rusororo aho ashyinguye, bagiye kumwunamira no gushyira indabo ku mva ye.

Jay Polly yasize umurage mu muziki Nyarwanda utagarukira ku ndirimbo ze gusa, ahubwo no ku ruhare yagize mu gukomeza kuzamura Hip-Hop Nyarwanda no kuyigira imwe mu njyana zikomeye mu gihugu.

Uyu munsi, imyaka itanu irashize, ariko izina Jay Polly riracyumvikana mu mateka ya Hip-Hop Nyarwanda kandi aracyakunzwe n’abakunda Hip Hop. Yasize abana babiri b’abakobwa.

ISIMBI yaguteguriye indirimbo 10 z’ibihe byose za Jay Polly, tuzumvane tunazirebane

Source : http://isimbi.rw/twumvane-indirimbo-10-z-ibihe-byose-za-jay-polly-umaze-imyaka-5-apfuye-akaba.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *