Amavubi yatangiye neza uregendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 rutsinda Liberia ibitego bitatu kuri kimwe.
Wari umukino wa mbere w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho u Rwanda kuri Stade Amahoro rwari rwakiriye Liberia y’umutoza Adil Erradi wahoze atoza APR FC.
Amavubi yatangiye ashaka igitego, ku munota wa mbere yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Biramahire Abeddy, yatewe neza na Kwizera Jojea ariko umunyezamu aba maso.
Yaje gufungura amazamu ku munota wa 2 ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira wari uhinduwe na Leroy-Jacques Mickels.
Ku munota wa 8 Amavubi aba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Jojea yahaye Joy-Lance Mickels ateye umunyezamu awukuramo.
Amavubi yongeye kugabanya umuvuduko kandi wabonaga iri mu mukino, gusa yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 33 gitsinzwe na Leroy-Jacques Mickels ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert.
Ntwari Fiacre ku munota wa 36, yakuyemo kufura yari itewe neza na Edward Daddy.
Nyuma y’umunota umwe, Niyomugabo Claude yaje kongera gutabara Amavubi akuramo umupira wo ku murongo.
Liberia yarimo yisirisimbya imbere y’izamu ry’u Rwanda yaje kubona igitego ku munota wa 38 gitsinzwe na Sylvanus Nimely.
Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, ku munota wa 44 Joy-Lance Mickels yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu kuri penaliti. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 3-1.
Liberia yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse mu minota 10 yacyo iba yabonye igitego ariko Ntwari Fiacre n’ubwugarizi bwe babyitwaramo neza.
Amavubi aba yabonye igitego cya kane ku munota 58 ku mupira Niyomugabo Claude yahinduye neza mu rubuga rw’amahina ariko Djihad Bizimana ateye umupira ukubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 60, Kpah Sherman wa Liberia wari winjiye mu kibuga asimbura yaje kubona ikarita itukura ku ikosa yakoreye Mugisha Bonheur.
Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 68 ubwo Leroy-Jacques Mickels na Biramahire Abeddy bavagamo hakinjiramo Iradukunda Elie Tatou na Nshuti Innocent.
Ni nako Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Imanishimwe Emmanuel baje kwinjira mu kibuga basimbura Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea na Niyomugabo Claude.
Amavubi yakomeje gushaka igitego cya kane kirabura umukino urangira ari 3-1.
Source : http://isimbi.rw/amavubi-yatsinze-liberia-ya-adil-erradi-amafoto.html
Leave a Reply