Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko hari aho usanga abana bakoreshwa imirimo yo mu nzuri irimo kuragira inka n'indi mirimo ivunanye, ibintu bavuga ko bishobora kubangamira uburenganzira bwabo no kwiga.
Nsengiyumva Joel yagize ati 'Hari aho tubona abana bajya mu mafamu kuragira inka cyangwa gukora indi mirimo. Iyo mirimo ishobora gutuma umwana atabona umwanya wo kwiga. Turasaba ko ababakoreshamo bahagarika iyo mirimo kugira ngo buri mwana wese abashe kwiga.'
Nshimiyimana Eric na we yavuze ko ikibazo cyo gukoresha abana imirimo ivunanye gikwiye gukurikiranwa, cyane cyane mu bice by'icyaro, aho usanga abana bamara umwanya munini baragira inka.
Ati 'Turabizi ko hari abakoresha abana mu mafamu no mu yindi mirimo ivunanye. Abandi bakirirwa baragira inka. Inzego bireba zikwiye kubihagurukira bigacika kuko bibangamira uburenganzira bw'umwana.'
Mutuyimana yavuze ko ababyeyi muri rusange bakwiye kugira uruhare mu gukumira imirimo ikoreshwa abana.
Yagize ati 'Umwana akwiye kwiga kuko ari ho azakura ubumenyi buzamufasha mu buzima bwe. Nk'ababyeyi, tugomba kubifata nk'inshingano, tukagira uruhare mu kurinda abana no kubafasha gukomeza kwiga kugira ngo baziteze imbere, banateze imbere igihugu.'
Minisitiri Habimana yavuze ko umwana akwiriye kuba ku ishuri aho gukora imirimo ishobora kumubuza kwiga no gutegura ejo hazaza he.
Yagize ati 'Abana ntibakwiye kujya mu mafamu kuragirira inka, kirazira. Abana bagomba kuba bari mu mashuri, ntabwo bakwiye kuba bari mu mafamu baragiye inka cyangwa bari mu yindi mirimo ivunanye.'
Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda uburenganzira bw'abana, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo abana barerwe neza kandi bahabwe amahirwe yo kwiga.
Ati 'Buri wese abe ijisho rya mugenzi we, tubarere neza kandi tubarinde imirimo ivunanye.Tubyirinde kuko uzabifatirwamo azahanwa.'
Minisitiri Habimana kandi yashimangiye ko uburezi ari ingenzi mu gutegurira abana ejo hazaza, avuga ko kugira ngo bazabe abantu bakomeye kandi bagire uruhare mu iterambere ry'igihugu, bagomba kubanza kwiga.
Yagize ati 'Abana baba abantu bakomeye. Ibyo byose ntabwo byashoboka batize. Kugira ngo bishoboke, birasaba uruhare rwa buri wese, mukajyana abana ku ishuri bakiga kandi bakarangiza amashuri.'
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ashimangira ko kurinda abana imirimo ibabuza kwiga atari inshingano y'ababyeyi gusa, ahubwo ari inshingano ya buri wese mu muryango no mu baturage muri rusange.



Leave a Reply