FERWAFA yagabanyije igiciro cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga #rwanda #RwOT

Written by

in

Kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere igiciro cyavuye kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kiba ibihumbi 500 Frw.

Ni umwanzuro wafashwe ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2028 mu nama Komite Nyobozi ya FERWAFA, hashingiwe ku nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.

Banzuye ko igiciro cyo kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga kiba ibihumbi 500 Frw mu mwaka w’imikino wa 2026-27 ni mu gihe imyaka izakurikiraho ari FERWAFA izagena uko bizakorwa.

Kwandikisha umukinnyi w’umunyarwanda byagumye ku bihumbi 5 Frw. Kwandikisha umunyamabanga mu cyiciro cya kabiri ni ibihumbi 250 Frw.

FERWAFA na Rwanda Premier League byemeje ko bizakomeza kuganira ku buryo icyuho mu mutungo kizaterwa n’ingaruka z’iki cyemezo cyazibwa, cyane cyane ko amafaranga yari kuzava mu gikorwa cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga yari ateganyijwe mu ngengo y’Imari ya FERWAFA.

Aya yari agenewe kunganira amakipe y’abato mu marushanwa atandukanye.

Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yagabanyije-igiciro-cyo-kwandikisha-abakinnyi-b-abanyamahanga.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *