Iyi nama yakiriwe na Angola ifite insanganyamatsiko igira iti 'Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.'
Izabanzirizwa n'Inama ya 26 Idasanzwe y'Inama Nyobozi ya AU, iteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026.
Iyi gahunda iri mu ngamba za AU zo guhangana n'ibibazo by'umutekano n'amahoro bikomeje kurushaho kuba urusobe ku Mugabane wa Afurika.
Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma izaba umwanya wo kuganira ku rwego rwo hejuru ku buryo bwo kongera imbaraga mu gukumira amakimbirane mbere y'uko avuka, guteza imbere imiyoborere idaheza no kunoza imikoranire hagati ya AU n'Imiryango y'Ubukungu y'Uturere n'izindi nzego z'uturere zishinzwe umutekano.
Intego ni ugushakira ibibazo by'umutekano ibisubizo birambye bishingiye ku bushobozi n'inzego bya Afurika, hagamijwe kubaka amahoro arambye ku mugabane.
Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Dr António Agostinho Neto, yakirirwa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Angola ushinzwe imiyoborere n'imari, José Paulino Cunha da Silva hamwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola, Charles Rudakubana.




Leave a Reply