Minisitiri w'Intebe yasabye ko urugomero rwa Muvumba rwadindiye rwihutishwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni bimwe mu byaganiriweho ku wa 11 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga ahari kubakawa uru rugomero mu Karere ka Nyagatare.

Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2023 aho biteganyijwe ko uzarangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2027.

Kuri ubu ibikorwa byo kubaka uru rugomero bigeze kuri 61,5% ukaba waragize ubukererwe bwa 6,1%, ubuyobozi buvuga ko ubusanzwe iyubakwa ry'uru rugomero ryakabaye rigeze kuri 68,3%, bivuze ko ubukererwe buri kuri 6,8%.

Ni urugomero rwitezweho gutanga amazi angana na metero kibe miliyoni 55, azakoreshwa mu bikorwa byo kuhira kuri hegitari 10.000, uzatanga amazi meza yo gukoresha meterokibe ibihumbi 50 ku munsi, n'amashanyarazi angana na Megawatt imwe.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yabanje kwerekwa ibiri gukorwa muri uyu mushinga, anatemberezwa bimwe mu bikorwaremezo biri gukorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Richard Nyirishema, yavuze ko Minisitiri w'Intebe yabasabye kwihutisha ibikorwa by'uyu mushinga ndetse no kwigira ku Bashinwa bari kuwubaka.

Ati ' Yadusabaga gukomeza kwihutisha aka kazi dusigaje, yabajije n'abashinzwe kubaka bamwemerera ko bazabikora vuba. Ikindi yatugiriyeho inama ni uko Abanyarwanda turimo gukoresha uru rugomero turi kwiga ku buryo mu myaka iri imbere tuzaba dufite ubushobozi bwo kubyikorera, dufite abakozi bari gukorana n'aba Bashinwa ku buryo twizeye ko bari kubakuraho ubumenyi bwose bushoboka.''

Nyirishema yavuze Muvumba Multipurpose Dam izajya ifata amazi menshi ku buryo atongera guteza ibibazo birimo imyuzure.

Yavuze ko bagize ubukererwe bwo kuwushyira mu bikorwa bungana na 6% bitewe n'imvura nyinshi yagiye idindiza ibikorwa byo kubaka, ariko ko kuri ubu bari gufatirana iyi mpeshyi mu kwihutisha ibikorwa.

Ati ' Twongereye abakozi n'ibikoresho birimo amakamyo atunda ibitaka kugira ngo twihutishe akazi. Izindi ngamba dukeneye ko amazi agera ku baturage byihuse kuri hegitari 10.000 tuzakora ubu twabonye ubushobozi bwo gutangira igice cya mbere kizuhira kuri hegitari 3000, ubu amagfaranga yamaze kuboneka umushinga uratangira muri uyu mwaka, twiteze ko mu 2029 amazi ya mbere azatangira gukoreshwa mu kuhira.''

Nyirishema yavuze ko kandi inyingo zo gutangira gukora inganda z'amazi no kuyageza ku baturage na zo zamaze gutangira ku buryo mu 2029 bazatangira kubona amazi meza aturuka kuri uyu mushinga wa Muvumba Multipurpose Dam.

Biteganyijwe ko abaturage 5.505 ari bo bazimurwa kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa aho batuye kuri hegitari 797, kuri ubu hegitari 596 ni zo zimaze kwishyurwa zari zituyeho abaturage 2.673, ni mu gihe indi miryango irenga 2000 isigaye biteganyijwe ko na yo izishyurwa vuba bishoboka.

Abayobozi bari kubaka uru rugomero bagaragaje ko imirimo yadindiyeho 6%

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yabanje gutemberezwa ahari kubakwa uru rugomero

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye abari kubaka uru rugomero kwihutisha imirimo

RWB ivuga ko mu gihe cy’izuba ari bwo bazubaka inyubako nyinshi kuko imvura ari yo yabadindije

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumva ikorwa amanywa n’ijoro hagamijwe kwihutisha imirimo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yasabye-ko-urugomero-rwa-muvumba-rwadindiye-rwihutishwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *