Trinity Metals yahaye ab'i Shyorongi gare y'imodoka yitezweho kunoza ubuhahirane (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni gare yuzuye itwaye arenga miliyoni 500 Frw, ikaba yitezweho gufasha abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, bagorwaga n'ingendo ziberekeza mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Trinity Nyakabingo Mine, Uwiringiyimana Justin, yagaragaje ko bakomeje gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage baturiye hafi y'aho bakorera.

Ati 'Iyi gare yubatswe ku bufatanye bwa Nyakabingo Mine n'Akarere ka Rulindo harimo ubwitange bw'abahakorera imirimo itandukanye. Uyu mushinga n'ibikorwa biwuzengurutse byatwaye agera kuri miliyoni 500 Frw. Urenze kuba gare, ahubwo ni ikimenyetso cy'intumbero ya Trinity Nyakabingo Mine ndetse na Trinity Metals muri rusange yo gukomeza gushyigikira iterambere ry'aho ikorera n'ejo hazaza heza.'

Yavuze ko hari inkingi zirindwi zishingirwaho zirimo guteza imbere aho bakorera binyuze mu gukoresha ibikoresho biboneka hafi yabo, guteza imbere ibikorwaremezo, guhanga imirimo no gutanga akazi, guteza imbere ubuzima bwiza, gukumira ibiza no guhangana nabyo, uburezi no kuzamura ubumenyi, gushyigikira no guteza imbere ubushobozi bw'umutekano w'aho bakorera n'ibindi.

Kubaka gare ya Shyorongi byatangiye mu 2024, mu rwego rwo kugabanya impanuka zashoboraga kubaho bishingiye ku kuba nta hantu hagenewe imodoka zihagarara.

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko nk'ikigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, cyatekereje kugira uruhare mu iterambere ry'aho gikorera, gihitamo kubaka gare y'imodoka muri Rulindo kuko itari irimo.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko kugira gare muri Rulindo bigiye kujyana no gushyiraho icyerekezo gishya cy'urugendo ruva Nyabugogo rugera i Shyorongi.

Ati 'Ni igikorwa gikomeye, cyerekana ko icyerekezo 2050 tuzakigeraho dufatanyije. Iyi gare izahindura byinshi ku baturage ba Shyorongi ndetse n'ubuhahirane hagati yabo n'Umujyi wa Kigali. Turizera ko izatuma abaturage ba Rulindo batera imbere mu buryo bwihuse.'

Yakomeje ati 'Ubu hari gutunganywa icyerekezo cya bisi gishyashya cya Shyorongi-Nyabugogo gifite uburebure bwa kilometero 24, umuhanda uri gushyirwamo ibyapa bikurirwamo abagenzi no kunoza uburyo bwo kwishyurwa kugira ngo icyo cyerekezo gitangire.'

Meya w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye Trinity Metals by'umwihariko Trinity Nyakabingo Mine yagize uruhare mu kubaka iyo gare, yizeza ko igiye gufasha abaturage mu iterambere no koroshya ubuhahirane, anabasaba abaturage kuyibungabunga uko bikwiye.

Yanavuze ko bigiye gutuma abaturage bimukira muri ako Karere biyongera kuko uburyo bw'ingendo bwari imbogamizi kuri benshi, bwamaze kubonerwa igisubizo kirambye.

Biteganyijwe ko mu gihe icyerekezo cya Nyabugogo-Shyorongi kizaba cyatangiye, hazakora bisi nini enye kandi zitezweho gutanga umusanzu ukomeye ku batuye i Shyorongi.

Gare ya Shyorongi yitezweho kunoza ubuhahirane

Hagiye hariho ibyapa biyobora abinjira muri iyo gare

Gare ya Shyorongi yubatswe ahahoze ibihuru byatumaga abajura biyongera

Inyubako ziri muri gare zatangiye gukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye

Imirimo yo kubaka iyo gare yatwaye arenga miliyoni 500 Frw

Aho abagenzi bategerereza imodoka

Aho gushyira imyanda

Ubwiherero bugezweho nabwo bwashyizwe muri iyi gare

Gare ya Shyorongi ni nini

Bisi zigiye gutangira ingendo zigana i Shyorongi

Hateganyijwe bisi nshya enye zizajya zituruka Nyabugogo zerekeza i Shyorongi

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro gare nshya

Ubuyobozi bwa Trinity Metals, Akarere ka Rulindo n’Umujyi wa KIgali bwafatanyije gufungura ku mugaragaro gare ya Shyorongi

Gare ya Shyorongi yitezweho gufasha abatuye i Rulindo koroherwa n’ingendo

Imodoka zitwara abagenzi zahise zitangira guhagarara muri iyo gare

Abikorera bo muri Rulindo bitabiriye itahwa ry’iyi gare, aha Sina Gerard yaganiraga na mugenzi we

Umuyobozi wa Trinity Nyakabingo Mine, yagaragaje ko bakomeje gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage baturiye hafi y'aho bakorera

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko nk'ikigo gikorwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyatekereje kugira uruhare mu iterambere ry'aho gikorera gihitamo kubaka gare

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, ashimira abagize uruhare mu ikurikiranwa ry’uwo mushinga

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko hagiye gushyirwaho icyerekezo gishya cya Nyabugogo-Shyorongi

Abayobozi bombi basinya inyandiko z’ihererekanya

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta ashyikiriza Meya wa Rulindo inyandiko zegurira akarere iyo gare

Meya w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye Trinity Metals by'umwihariko Trinity Nyakabingo Mine yagize uruhare mu kubaka iyo gare

Hafashwe ifoto y’urwibutso

Kwizera Remy Moses


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trinity-metals-yahaye-ab-i-shyorongi-gare-y-imodoka-yitezweho-kunoza

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *