RDF ni abavandimwe bacu by'amaraso – Gen Muhoozi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni ubutumwa Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025.

Ati 'Ingabo z'u Rwanda ni abavandimwe bacu by'amaraso bakaba n'abantu dufitanye isano. Duhora turi kumwe. Amakipe yacu y'umupira w'amaguru azahura vuba i Musanze mu mukino wo kwishyura.'

Ingabo z'ibihugu byombi zaherukaga guhurira mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, muri Gicurasi 2025. Icyo igihe byarangiye Ingabo za Uganda zitsinze RDF penaliti 4-3.

Umubano w'Ingabo zombi kandi waranzwe no kugenderanirana kw'Abagaba bakuru. Muri Werurwe 2025 Gen Muhoozi yasuye u Rwanda, uruzinduko rwakurikiwe n'urwa mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda ari abavandimwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-ni-abavandimwe-bacu-by-amaraso-gen-muhoozi

Comments

One response to “RDF ni abavandimwe bacu by'amaraso – Gen Muhoozi – #rwanda #RwOT”

  1. Anonymous Avatar
    Anonymous

    yanavuze ko beyonce ari umjugore we hhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *