Yiyemeje gufasha abana bo ku muhanda (Video) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mugisha Claude ukomoka mu Karere ka Nyabihu, washinze umuryango 'Mhelper Group' ufasha abana bo ku muhanda gusubizwa mu mashuri, ugahugura abiganjemo urubyiruko ku kwita ku buzima bwo mu mutwe, yishimiye umusanzu atanga.

Mugisha ni umusore ukiri muto wifuza gutanga umusanzu mu kubaka ubuzima bwa benshi ahereye mu burezi n'ubuvuzi.

Ishyaka n'igitekerezo cyo gushinga uyu muryango Mugisha abikomora ku bibazo yagiye yibonera n'amaso ye. Akiri mu mashuri yisumbuye, yabonaga bamwe mu banyeshuri batameze neza kubera ibibazo by'imiryango bakomokamo, gusa na nyuma yo gusoza amashuri akabona bamwe baryamisha ubumenyi bahawe, yifuza kumenya byinshi n'ukuri kwabyo.

Reba iki kiganiro umenye inkuru irambuye ya Mugisha


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yiyemeje-gufasha-abana-bo-ku-muhanda-video

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *