Kayonza: Umusaza w'imyaka 62 yitabye Imana nyuma yo gusanga umugore we asambana n'abagabo babiri – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, haravugwa inkuru y'akababaro y'umusaza w'imyaka 62 witabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n'abantu basanzwe bazwi muri ako gace.

Nk'uko amakuru dukesha TV1 abivuga, uwo musaza bivugwa ko yasanze umugore we babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, ari gusambana n'abagabo babiri mu rugo bari basanzwe babanamo. Ibi byabaye nyuma y'igihe gito uwo mugabo atangiye kubana n'uwo mugore.

Byavugwaga ko ubwo uwo musaza yabinjiraga akabafatira mu cyuho, abo bagabo bahise bamugabaho igitero gikomeye, baramukubita bikabije. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kabare, ariko agezeyo abaganga bemeza ko yahise yitaba Imana.

Source : https://yegob.rw/kayonza-umusaza-wimyaka-62-yitabye-imana-nyuma-yo-gusanga-umugore-we-asambana-nabagabo-babiri/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *