Kigali: Inzu zo mu gace ka Nyabisindu ahagiye kubakwa umudugudu ugezweho zasenywe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwo mushinga ugamije kwimura abatuye mu midugudu ine irimo Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro aho kuri ubu gusenya inzu zari zihubatse mu kajagari bigeze kure.

Ni ibikorwa byatangiye ku itariki 22 Gicurasi 2025 aho abaturage bagiye bakuramo ibyabo hoherezwa imashini zisenya izo nzu.

Abaturage bari bahatuye bavuga ko bamaze gukorerwa igenagaciro ry'imitungo bari bahafite ariko ko icyari gisigaye ari uguhabwa amafaranga y'ubukode bemerewe n'Umujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko buri muryango wimuwe mu yari ihafite inzu uzajya uhabwa 100.000 Frw buri kwezi kugeza igihe inzu zo muri uwo mudugudu ugiye kubakwa zuzizurira bakazihabwa. Gusa ku ikubitiro bazahabwa 200.000 Frw y'amezi abiri icya rimwe bazishyura ubukode mu ntangiriro.

Abaturage bo mu gace katimuwe i Nyabisindu bavuze ko nyuma y'iyimuka rya bagenzi babo, ubu inzu zo gukodesha zahise zihenda cyane ziranahashira ku buryo byasabye kujya mu bindi bice bya Kigali.

Biteganyijwe ko Umudugudu wa Nyabisindu uzubakwamo amagorofa 58 azaba agabanyijemo inzu 1639.

Ni inzu zizaba zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by'imyidagaduro, imihanda n'ibindi bitandukanye.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko abo baturage bakorewe igenagaciro ry'imitungo bari bafite kandi ko kubimura bihita bikurikirwa no kubaka uwo mudugudu ku buryo mu mwaka umwe imirimo yo kuwubaka izaba yarangiye nk'uko biteganyijwe.

Inzu zasenywe zari zubatse mu buryo bw’akajagari

Ba nyir’inzu bazana imodoka zo gupakira ibyari mu nzu zabo

Ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu mushya bizahita bikurikiraho

Bimwe mu bizakoreshwa mu gutangira kubaka uwo mudugudu byatangiye kwegeranywa

Ahasenywe inzu z’akajagari hagiye kubakwa Umudugudu w’inzu 58 z’amagorofa

Ahasenywe izo nzu hegeranye n’izindi nzu zubatse neza

Ahasenywe inzu ni ukuva ku masangano y’umuhanda ya Nyabisindu

Ahamaze gusenywa ba nyir’inzu bohereza abantu babakuriramo amatafari n’ibindi bikoresho


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-inzu-zo-mu-gace-ka-nyabisindu-ahagiye-kubakwa-umudugudu-ugezweho

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *