Abarokotse Jenoside beretswe ko bakwiye kwiteza imbere, bagahesha ishema ababo bishwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yari mu gikorwa cya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi n'ibigo byose biyishamikiyeho, cyo kwibuka abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabera yashimangiye ko abahakana n'abapfobya Jenoside nta kindi bagamije uretse gusubiza Abanyarwanda inyuma ari yo mpamvu bakwiye kubarwanya batajenjetse cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati 'Nk'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ni na ko no kuyihakana byateguwe. Tugomba kurwanya abahakana Jenoside yaba ari abihisha inyuma y'imbuga nkoranyambaga cyangwa mu mbwirwa ruhame n'ahandi.'

Yakomeje ati 'Tugomba kwibuka ko turiho tubereyeho abandi, rero dufite inshingano zo gukomeza kwibuka, duteza imbere igihugu, twiteza imbere, ndetse duteza imbere imiryango yacu.'

Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere no kubaka ubushobozi n'ishoramari muri IBUKA, Ndatsikira Evode, yavuze ko kwibuka ari n'umwanya mwiza wo kwibuka imiryango yazimye.

Akomeza avuga ko Jenoside yatwaye imiryango, ariko yanatwaye abari abakozi b'abahanga bari kuba bafasha igihugu mu iterambere.

Ndatsikira yavuze ko abakoze Jenoside ubu ari bo bari kuyihakana no kugerageza kugoreka amateka ari yo mpamvu na bo bakwiye gukomeza kubarwanya bivuye inyuma.

Ati 'Baracyafite umugambi wo kuyikomeza ndetse ntibatinya no kuvuga ko uwatabaye ari we wayikoze. Rero ni umwanya wo kugira ngo tubarwanye abe ari twe twivugira amateka yacu kuko ni ayacu'

Akayezu Marie Noella uhagarariye abarokotse Jenoside bakoraga mu yahoze yitwa Miniplan yavuze ko kuza kwibuka ababo no kubona aho bahoze bakora bakizirikanwa, bibasubizamo imbaraga.

Kugeza ubu habarurwa abakozi 106 bakoreraga Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, yahoze yitwa Miniplan, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabera Godfrey, yavuze ko abarokotse Jenoside bakwiye kwiteza imbere, bagahesha ishema ababo bishwe

Abakozi ba MINECOFIN basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banasobanurirwa amateka yose yaranze u Rwanda

Komiseri ushinzwe ubushakashatsi muri IBUKA, Ndatsikira Evode yavuze ko hakiri urugamba rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside

Abakozi ba MINECOFIN bunamiye bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi, abakozi n’imiryango y’abarokotse bafite ababo bari abakozi ba MINICOFIN bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi ba MINECOFIN bunamiye abazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi

Hubamiwe abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-beretswe-ko-bakwiye-kwiteza-imbere-bagahesha-ishema-ababo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *