Mu mafoto: Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Kazakhstan – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku wa 27 Gicurasi 2025 ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko muri Kazakhstan, ahabereye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana.

Nyuma y'umunsi umwe yagiranye ibiganiro mu muhezo na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, bisiga hasinywe amasezerano mu ngeri zirimo umutungo kamere, uburezi, ubushakashatsi mu byerekeye isanzure, ubuhinzi, kongera ingano y'ibicuruzwa bigurishwa hagati y'impande zombi n'ibindi.

Perezida Kagame kandi yasuye Ikigo gikora ibyerekeye isanzure (National Space Center) aherekejwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isanzure, (Rwanda Space Agency), Gaspard Twagirayezu.

Perezida Kagame kandi yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana ryatangijwe ku wa 29 Gicurasi 2025.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Astana

Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu cya Kazakhstan byitwa ‘Akorda’

Perezida Kagame yaherukaga muri Kazakhstan mu 2015

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

Perezida Kagame asuhuza itsinda ry’abayobozi bamwakiriye muri Ak Orda Presidential Palace

Perezida wa Kazakhstan Kassym-Jomart Tokayev asuhuza Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB

Perezida Kagame yakiriwe n’itsinda ry’abaririmbyi gakondo bo muri Kazakhstan baririmba ‘Rwanda Nziza’

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye ari ingenzi mu iterambere ry’ibihugu byombi

Impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye mu iterambere

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Kassym-Jomart Tokayev, wa Kazakhstan

Itsinda ry’abayobozi baherekeje Perezida Kagame (uhereye iburyo) Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Mauro De Lorenzo; Umuyobozi Mukuru wa RSA, Gaspard Twagirayezu; Umujyanama wihariye muri Perezidansi, Gatare Francis; Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubutasi n'Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier; Amb Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda muri Kazakhstan, akagira icyicaro i Ankara muri Turikiya; Umuyobozi Mukuru RAEB, Lassina Zerba; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMB, Alice Uwase na Irene Zirimwabagabo, Umunyamabanga wihariye wa Perezida Kagame

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Alice Uwase n’Umuyobozi muri Kazakhstan bamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi. Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe

Akorda ituyemo kandi ikoreramo Perezida wa Kazakhstan, yubatswe mu gihe cy’imyaka itatu, itangira gukorerwamo mu 2004

Umuturage wa Kazakhstan yinjiza arenga ibihumbi 13$ ku mwaka

Astana ni wo mujyi wa kabiri munini muri Kazakhstan, nyuma ya Almaty yahoze ari umurwa mukuru

Perezida Kagame yasuye Ikigo cya Kazakhstan gikora ibyerekeye isanzure (NSC) yerekwa imikorere yacyo

Ubukungu bwa Kazakhstan bushingiye ku mutungo kamere (ibikomoka kuri peteroli na gaz)

Perezida Kagame yasuye National Space Center ya Kazakhstan

Perezida Kagame yasobanuriwe imikorere ya NSC

National Space Center ikorerwamo ubushakashatsi mu bya siyansi, ibishushanyombonera n’ibindi

Perezida Kagame yasuye iki kigo ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Space Agency, Twagirayezu Gaspard

Hanagenzurirwa raporo z’ibigo by’ubushakashatsi

Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje basobanuriwe byinshi bikorerwa muri iki kigo

Amafoto: Village Urugwiro


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruzinduko-rwa-perezida-kagame-muri-kazakhstan-mu-mafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *