Chris Tucker, Boris Kodjoe na Didier Drogba bategerejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

'Giants of Africa Festival' ni iserukiramuco ritegurwa n'umuryango 'Giants of Africa' washinzwe na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri.

Iry'uyu mwaka wa 2025 riteganyijwe kuva tariki 26 Nyakanga n'itariki 2 Kanama. Ni ubwa kabiri Umujyi wa Kigali uzaba wakiriye iri serukiramuco, nyuma y'iryabaye mu 2023.

Giants of Africa Festival irangwa n'ibikorwa bitandukanye bya siporo by'umwihariko ibigamije guteza imbere Basketball mu bakiri bato. Isozwa n'igitaramo kiba cyatumiwemo abahanzi bavuye hirya no hino muri Afurika.

Mu bashyitsi batumiwe muri iri serukiramuco harimo Chris Tucker ukunzwe muri sinema i Hollywood.

Uyu mugabo w'imyaka 53 yakunzwe cyane muri filime Rush Hour yahuriyemo na Jackie Chan. Yakinnye kandi muri Friday, The Fifth Element na Money Talks.

Mu bandi bazitabira 'Giants of Africa Festival' harimo Candace Parker uri mu bagore bakinnye Basketball muri Amerika, mugenzi we, Chiney Ogwumike.

Hari kandi umunyamakuru wa ABC, Robin Roberts, Didier Drogba wubatse izina muri Ruhago, umukinnyi wa filime Michael Blackson na Boris Kodjoe wamenyekanye i Hollywood muri filime nka Surrogates, Addictated, All about us na Brown Sugar.

Muri Nyakanga 2025 Chris Tucker azasura u Rwanda

Candace Parker ni umwe mu bagore bubatse izina muri Basketball ya Amerika

Umunyamakuru Robin Roberts yamenyekanye cyane mu Kiganiro Good Morning America

Chiney Ogwumike yakiniye Los Angeles Sparks

Didier Drogba azagaragara muri 'Giants of Africa Festival'

Boris Kodjoe yamenyekanye i Hollywood muri filime nka Surrogates, Addictated, All about us na Brown Sugar


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chris-tucker-boris-kodjoe-na-didier-drogba-bategerejwe-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *