Nyamagabe: Ikimoteri cyashyizwe mu mujyi rwagati, cyateje umwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Icyo kimoteri kiri munsi y'isoko rya Nyamagabe, ahazwi ko ku Kabacuzi. Gihurizwamo imyanda yaba iva mu isoko n'iva mu ngo zitandukanye mbere yo kujyanwa mu kindi kimoteri kinini kiri mu Kagari ka Nyabivumbi.

Gishyirwaho byari biteganyijwe ko imyanda yakuwe ahantu hatandukanye, itagomba kurenza iminsi ibiri itarahavanwa kugira ngo idateza ibibazo, ariko abashinzwe kubikora barenga kuri iryo sezerano, ibituma umwanda ukwira hose.

Bamwe mu baniriye na IGIHE bavuze ko imyanda y'icyo kimoteri ibabangamiye cyane, ari na ho bahera basaba ko cyakwimurwa mu gukumira indwara cyabateza.

Umwe ati ''Kubona imyanda mu mujyi rwagati ni ikibazo. Iyo imvura iguye ikayihasanga, imanukira mu miferege y'amazi bikagenda binuka imbere y'ingo bigashoka imbere y'ahantu hari amacumbi, n'ubucuruzi bw'abantu.''

Mugenzi we yakomeje ati 'Kubera gutinda gutwara iyo myanda, iyo imodoka yaje kuyividura iyijyana ku kimoteri gikuru, abantu birirwa bipfutse kuko umunuko uba wakwiriye hose, ukabona ko bidakwiye.''

Abaturage bifuza ko hashakwa uburyo imyanda yajya ijyanwa mu kimoteri kinini nta handi inyuze, kuko abashinzwe kuyihajyana bateshuka kenshi, kandi bikabagiraho ingaruka ku isuku.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnès, yabwiye IGIHE ko icyo kimotero cyari cyashyizweho mu buryo bwo kwakira imyanda ihita ikomereza mu kimoteri kinini itahatinze.

Yagaragaje ko bagiye guhwitura ikigo gishinzwe iyo mirimo kongera imbaraga mu kujya ibihakura vuba, itarabangamira abaturage.

Ati ''Turakomeza guharanira ko bizajya bihava vuba bitarenze iminsi ibiri ngo biteze umwanda, kandi icyo tugamije ari ukugira ngo tuwuhakure.''

Ku kijyanye no kwimura ikimoteri kikava mu mujyi burundu, Visi Meya Uwamariya yagaragaje ko bikigoye.

Yavuze ko ikindi kiri mu ntera ndende kandi bitanakunda ko imyanda ikurwa mu ngo igahita ijyanwa mu kimoteri cya kure, ashimangira ko ikigiye gukorwa ari ugukurikirana neza uburyo iharundwa itanyanyagizwa, n'igihe ihamara mbere yo kwimurwa.

Nubwo gahunda yari iyo kujya bakura imyanda mu kimoteri bitarenze iminsi ibiri, bigaragara ko ibihari byamezeho ibyatsi nk’aho bimaze igihe kirenga ukwezi

Uretse ku kimoteri, mu Mujyi wa Nyamagabe haracyagaragara ibikorwa by’isuku nke

Ahari harubakiwe ibishingwe habaye hato kandi n’abashinzwe kubikusanya babimena hanze bikarushaho kubangama

Hari abifuza ko iki kimoteri cyakurwa mu Mujyi wa Nyamagabe burundu

Abatuye munsi y’ikimoteri ahari n’amacumbi y’abatemberera i Nyamagabe, babangamirwa n’umunuko uva ku kimoteri kiri ruguru yabo

Abakorera mu isoko hafi y’ikimoteri bakunze kugorwa n’umunuko ukivamo iyo ababishinzwe baje kuyitwara

Abaturage binubira isuku nke inagaragara mu nzira z’amazi mu Mujyi wa Nyamagabe, bagasaba ko byakosorwa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-nyamagabe-babangamiwe-n-umwanda-uterwa-n-ikimoteri-cyashyizwe-mu-mujyi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *