UTB yashyizeho uburyo bwo gufasha abanyeshuri kubona akazi n'imenyerezamwuga rihemba – #rwanda #RwOT

Written by

in

UTB itanga amasomo cyangwa amahugurwa y'igihe gito mu bya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bujyanye n'ibiri ku isoko ry'umurimo, haba ku rwego rw'igihugu, mu karere no ku Isi yose.

UTB yashinzwe mu 2006, iba ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga amasomo yihariye mu by'ubukerarugendo n'amahoteli.

Mu myaka yakurikiyeho, yaguye serivisi zayo z'uburezi, itangira no gutanga amasomo ajyanye n'ubucuruzi n'ikoranabuhanga no gutegura abayobozi b'ejo hazaza.

UTB yashyizeho uburyo bwinshi bufasha abanyeshuri burimo kubona akazi n'imenyerezamwuga bahembwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ni mu rwego rwo kurushaho guteza imbere sosiyete Nyarwanda muri gahunda y'ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umukozi ushinzwe Inozabubanyi muri UTB, Ndamukunda Isaac, yavuze ko iyi kaminuza igamije gushyira imbere uburezi bufite ireme bw'umwana w'Umunyarwanda, binyuze kubongerera ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

Yavuze ko bigisha abanyeshuri, nyuma bakanabashakira imenyerezamwuga kandi bahembwa cyangwa akazi, haba mu Rwanda no mu mahanga, binyuze mu nzira zizewe.

Ati 'Turi hano nk'igisubizo ku Banyarwanda, twaje gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida Paul Kagame y'uburezi kuri bose kandi buganisha ku iterambere kuri buri Munyarwanda wese.'

UTB kandi yatekereje ku bantu bafite ubushake bwo kwiga ariko ugasanga ubushobozi bwababereye inzitizi, aho yabashyiriyeho amahirwe azabafasha kwigira ubuntu no kubashakira akazi mu gihe basoje kwiga.

Ndamukunda ati 'Turateganya ikizamini cy'Icyongereza kizakorwa ku wa 21 Mata 2025, kwiyandikisha bizarangira ku 18 Mata 2025, aho buri Munyarwanda wabashije gusoza amashuri yisumbuye tumutumiye kuza gukora ikizamini, uzagitsinda akazarihirwa ku buntu.'

Yavuze ko ibyo bizamini biteganyijwe kubera ku mashami yose ya UTB, yaba irya Kigali ku i Rebero, irya Ruhango n'irya Rubavu, aho abazatsinda bazarihirwa ku buntu muri porogaramu zimara umwaka umwe n'ibiri, nta mafaranga y'ishuri basabwe.

UTB ifite amashuri meza, isomero rijyanye n'igihe, inzu zabugenewe zirimo ibikoresho bifasha abanyeshuri kwihugura neza mu bijyanye n'ibyo biga, amacumbi meza ku mashami ya Rubavu na Ruhango, ndetse n'ibibuga by'imyidagaduro.

Igira porogaramu z'igihe kirekire n'iz'igihe gito kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

Abakenera ibikoresho by’ikoranabuhanga na bo bafite akabugenewe biri kandi hagezweho

Abashinzwe iyamamazabikorwa muri UTB ni aha bakorera

Abakunda gusoma ibitabo bashyizwe igogora kuko usibye gufasha abiga muri UTB n’abatuye hafi aho bemerewe kuza gusoma ku buntu

Abanyeshuri baturuka mu mahanga na bo bahawe ikaze kandi bafatwa neza

Abiga gusasa mu byumba by’amahoteli baguririwe aho kwihugurira

Abiga ibijyanye na tekiniki bahawe ibikoresho byo kubafasha kurushaho gucengerwa n’ibyo biga

Abiga ibijyanye n’amahoteli bateguriwe ahazabafasha kuzinjira mu kazi bafite ubumenyi bwose bwifuzwa

Muri UTB hari n’ikibuga cya Volleyball

Icyumba kirimo mudasobwa zigezweho zifasha abiga muri UTB na cyo cyarateguwe

Ikibuga cya Basketball na cyo kirahari kandi cyubatse mu buryo bugezweho

Inyubako zigiramo abanyeshuri ba UTB zubatse mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije

UTB, Ishami rya Rubavu yubatase ahantu hatanga ituze bituma umunyeshuri uhiga adahura na byinshi byamurangaza

UTB, Ishami rya Rubavu ifite amashuri yubatswe mu buryo bugezweho

UTB ifite isomero ririmo ibitabo bitandukanye bifasha abahiga gukarishya ubumenyi

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utb-yashyizeho-uburyo-bwo-gufasha-abanyeshuri-kubona-akazi-n-imenyerezamwuga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *