Col Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera anagirwa Umuyobozi w'Umutwe w'Ingabo zidasanzwe muri RDF – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi. Zirimo kandi ko Gen Maj Ruki Karusisi wayoboraga Special Operations Force yasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by'Ingabo z'u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy'u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n'Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania.

Special Operations Force ni umutwe w'Ingabo z'u Rwanda uba waratojwe kurwana mu buryo bwihariye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-stanislas-gashugi-yazamuwe-mu-ntera-anagirwa-umuyobozi-w-umutwe-w-ingabo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *