Rotary Clubs zo mu Rwanda zimaze gukoresha arenga miliyari 14 Frw – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byagarutsweho na Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, wemeje ko uwo muryango ugira uruhare rukomeye mu gufasha mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

Ati 'Rotary yo mu Rwanda igiye kuzuza imyaka 60, ubu dufite abanyamuryango 550 ariko ntabwo bihagije, dukeneye kwiyongera kuko hari aho usanga ibihugu bifite abanyamuryango barenga 5000.'

Yakomeje ati 'Urebye imishinga tujya dukora mu nzego zitandukanye usanga kuri ubu tumaze gukora imishinga y'arenga miliyoni 10$. Uba usanga abanyamuryango bacu bafite inararibonye mu bintu bitandukanye, twishyira hamwe tugatekereza ibibazo dufite muri sosiyete dushaka ibisubizo bidufasha kubikemura.'

Yemeje ko Rotary itanga urubuga ku bantu bakenera gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete muri rusange kandi ko biri no mu ntego zayo.

Ati 'Kuri ubu ubuyobozi bwacu budusaba kwishakamo ibisubizo, Rotary ni urubuga rufasha abantu gushakisha ibisubizo ku bibazo tubona muri sosiyete tubarizwamo.'

Uretse ibyo bikorwa kandi yagaragaje ko urubyiruko rufashwa kunguka ubumenyi mu birebana n'imiyoborere hagamijwe kurutoza, cyane ko ari rwo shingiro rya Rotary y'ejo hazaza.

Ati 'Urubyiruko ni rwo ahazaza ha Rotary y'ejo, uyu munsi ni byo ikoranabuhanga ryaraje, ariko dutangiye kubona ko riri kubatwara mu bindi bintu ariko turi kureba uko twakora ngo ribafashe kwiyubaka, kwiga, guhanga udushya no kuyobora neza.'

Yagaragaje ko Rotary Club mu Rwanda igira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kugeza amazi meza ku baturage, ubuzima, isuku n'isukura, uburezi, kuzamura imibereho y'abaturage ndetse no kubakira ubushobozi abagore n'abakobwa.

Rotary y'u Rwanda igizwe na Rotary Clubs zibarizwamo abantu bakuru, Rotaract Clubs zibarizwamo abiga muri Kaminuza ndetse na Interact Clubs zibarizwamo abiga mu mashuri yisumbuye.

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2025, Rotary yungutse izindi Clubs ebyiri za rotaract Clubs ari zo Rotoract Kepler College ndetse na Rotaract East African College.

Mu rwego rwo gushyigikira abakiri bato buri mwaka, Rotary itegura gahunda yo kwigisha abato no kubatoza kuvamo abayobozi beza b'ejo hazaza aho hahurizwa hamwe abarenga 500.

Kuri iyi nshuro hari hateranyijwe abarenga 800 bigishwa uburyo bwo guharanira kuvamo abayobozi beza b'ejo hazaza ndetse no guhanga udushya.

Hanahembwe kandi abanyamuryango ba Rotaract na Interact bagize uruhare mu bikorwa bihindura imibereho y'abandi.

Mu bahembwe harimo abakoze imishinga inyuranye ndetse n'abagiye bagira uruhare mu kwinjiza abanyamuryango benshi.

Umunyeshuri wiga muri Kagarama Secondary School, Atete Gretta Ame, yashimangiye ko guhabwa ishimwe bibatera imbaraga, yemeza ko yinjiye muri uwo muryango mu rwego rwo kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abaturage.

Ati 'Ntabwo nari nakabonye ahantu bakwigisha ubumuntu, ngo bakubwire ko ukwiye no kureba ku bandi. Mu ishuri uriga ugamije gutsinda ngo usohoke ubone amafaranga, ariko inyuma cyangwa hanze hari abandi uba ukwiye gutekerezaho. Ibyo rero ni byo byankuruye kwinjiramo.'

Lorena Kessy Waihiga Mwangi, yashimangiye ko ishimwe bahawe ryabateye imbaraga kandi risobanuye ko ibyo bakora bigaragarira buri wese, bityo ko bagiye gukomerezaho.

Yavuze ko abakiri bato bakwiye kurangwa n'indangagaciro nziza zigamije iterambere muri rusange no kwiyumvamo ko bashobora kugira impinduka nziza kuri sosiyete.

Abahawe ishimwe ku bwo gukora ibikorwa by’indashyikirwa

Abanyeshuri babarizwa muri Interact Clubs bashimiwe

Abahize abandi mu gukora ibikorwa byiza bashimiwe

Umuyobozi wa Britam Insurance Company Rwanda Ltd, Andrew Kulayige, aganiriza urubyiruko

Lorena Kessy Waihiga Mwangi, yagaragaje ko guhabwa ibihembo bibubakira icyizere

Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa ukomeye wayo

Umuyobozi wa Britam Insurance Company Rwanda Ltd, Andrew Kulayige ni umwe mu bayoboye ibi birori

Hatangijwe na Rotaract Club yo muri Kaminuza ya East African

Byagaragajwe ko gutoza urubyiruko rukiri ruto birufasha kurutegura

Hatangijwe Rotaract Club Kepler College

Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Munyampenda Nathalie, yasabye urubyiruko kurushaho kunoza ibyo rukora

Urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi

Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, ashimira Munyampenda Nathalie

Abaganirije urubyiruko babasabye gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye

Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, yavuze ko hamaze gutangwa arengwa miliyoni 10$

Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, ashimira Minisitiri Ingabire Paula

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-clubs-zo-mu-rwanda-zimaze-gukoresha-arenga-miliyoni-10

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *