Yahageze nayo irenga umuhanda! I Rulindo hongeye kubera indi mpanuka iteye ubwoba ibera ahaherutse kugwa bus yahitanye abantu 20 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa Kane ahagana saa sita z'amanywa, ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ya Kompanyi ya East Hope yaguye munsi y'umuhanda Kigali — Musanze ubwo yari igeze i Rulindo mu Murenge wa Rusiga ahaherutse kubera indi mpanuka yatwaye ubuzima bw'abarenga 20 mu kwezi gushize.

Iyo kamyo yari ifite kontineri irimo ibikoresho by'ubwubatsi yavaga i Kigali yerekeza Rubavu, igeze aho imodoka itwara abagenzi ya International iherutse kugwa na yo, irenga umuhanda, umushoferi wari uyitwaye ararokoka.

Source : https://yegob.rw/yahageze-nayo-irenga-umuhanda-i-rulindo-hongeye-kubera-indi-mpanuka-iteye-ubwoba-ibera-ahaherutse-kugwa-bus-yahitanye-abantu-20-amafoto/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *