Rusizi: Impanuka ya moto yahitanye babiri – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Bugarama-Cimerwa mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Shara ku wa 1 Ugushyingo 2024.

Saa mbili n'iminota 20 nibwo ikamyo yerekezaga ku Ruganda rwa Sima yagonze moto yari itwawe na Iradukunda Moise, ayitwayeho Tuyiramye Neilla w'imyaka 20 bombi bahita bitaba Imana.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe no kunyuranaho nabi kuko umushoferi w'ikamyo yataye umukono we ubwo yanyuraga ku yindi modoka, bituma asatira umumotari wari mu mukono.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko umushoferi wari utwaye ikamyo yahise atoroka.

Ati “Umushoferi ntacyo yabaye ahubwo we yahise acika n'ubu turacyamushakisha”.

Imirambo ya nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y'uko ishyingurwa.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-impanuka-ya-moto-yahitanye-babiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *