Icyumweru cya mbere cya Rwanda Open muri ‘Doubles’ cyabonye ba nyiranyacyo, Abafaransa ku mukino wa nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 irushanwa rya Rwanda Open M25 ryari ryakomeje aho mu bakina ari babiri cyegukanywe Corentin Denolly na Aziz Ouakaa batsinze abavandimwe b’Abanyazimbabwe.

Iyi mikino ya Tennis irimo kubera mu bibuga bya IPRC Kigali yabanjirijwe n’imikino ya 1/2 mu bakina ari umwe “Singles” aho Abafaransa bahuriye ku mukino wa nyuma uzakinwa ejo.

Umukino wa mbere 1/2, Umuhinde Sign Karan yasezerewe n’Umufaransa Corentin Denolly amutsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-1). Hahise hakurikiraho undi mukino wahuje Umuhinde Kalyanpur Adil na we wasezerewe n’Umufaransa Bax Florent amutsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-4). Bax Florent na Corentin Denolly bazahurira ku mukino wa nyuma.

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma mu bakina ari babiri “Doubles”, abavandimwe bakomoka muri Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock batwawe igikombe n’Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa babatsinze amaseti 2-0 (6-2, 7-5).

Umuhinde Sign Karan ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma

Corentin Denolly yishimira intsinzi

Kalyanpur Adil na we ntiyahiriwe na 1/2

Bax Florent yasanze mwene wa bo ku mukino wa nyuma

Abavandimwe Benjamin Lock na Courtney John Lock ntibabashije kwegukana icyumweru cya mbere

Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa ni bo begukanye icyumweru cya mbere mu bakina ari 2 “Doubles”

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyumweru-cya-mbere-cya-rwanda-open-muri-doubles-cyabonye-ba-nyiranyacyo-abafaransa-ku-mukino-wa-nyuma-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *