Strawberry wakanyujijeho na Sarpong bikarangira nabi, yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwase Peace [Angel Lace] wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Strawberry yakoreye ubukwe muri Uganda, aho yasezeraniye imbere y’amategeko n’umugabo biyemeje kurushinga.

Strawberry yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we ku wa 14 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Kampala ho muri Uganda aho amaze igihe anatuye.

Strawberry yakundanyeho na Michael Sarpong wari rutahizamu wa Rayon Sports, bakaza gutandukana nabi amushinja kumubeshya urukundo muri 2019.

Yaninjiye mu muziki ntiyahirwa. Yagumye mu mitwe ya benshi ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto ye ashotorana.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko n’indi mihango y’ubukwe izaba mu gihe cya vuba.

Strawberry yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we

We n’umugabo we basezeranye imbere y’amategeko

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Strawberry-wakanyujijeho-na-Sarpong-bikarangira-nabi-yakoze-ubukwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *