Umuhanda Kigali-Musanze wafunguwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gitondo cyo kuri utu wa 27 Kanama 2024 ni bwo RNP, yatangaje ko uwo muhanda wafunzwe by'agateganyo, bitewe n'impanuka yabereye i Shyorongi ikawufunga wose.

Uru rwego rubinyujije kuri X rwari rwasabye abakoreshaga uwo muhanda kuba bihanganye mu gihe ruri gukora uko rushoboye ngo icyo kibazo gikemurwe, umuhanda wongere gukoreshwa.

Abatwara ibinyabiziga basabwaga kuba bakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base.

Polisi y'u Rwanda yahise ikora uko ishoboye kose, kugira ngo uwo muhanda wongere gukoreshwa na cyane ko uri mu mihanda mpuzamahanga, ikoreshwa n'abantu benshi u Rwanda rufite.

Imaze gukemura ikibazo yanditse na none kuri X iti 'Turamenyesha abantu ko umuhanda Kigali-Musanze wongeye wafunguwe ndetse ibinyabiziga byakongera kuwukoresha.'

Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n’impanuka yabereye i Shyorongi wafunguwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-musanze-wafunguwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *