Bazaza bitwaje ikarita y’ishuri! APR FC yatangaje ko hari bemerewe kuzareba umukino wayo na AZAM FC binjiriye ubuntu muri stade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwemereye abanyeshuri batarengeje imyaka 18 bafite amakarita y'ishuri kuzinjirira ubuntu ku mukino wayo na AZAM FC kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umukino wo kwishyura uzahuza APR FC na Azam FC mu irushanwa rya CAF Champions League ukazabera muri sitade Amahoro yakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza. Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 saa kumi nebyiri z'umugoroba.

Umukino ubanza wari wabereye muri Tanzania, warangiye Azam FC itsinze APR FC igitego 1-0, Nyamukandagiramukibuga ikaba isabwa gutsinda Azam FC ikinyuranyo k'itego 2, kugira ngo yizere gukomeza.

Source : https://yegob.rw/bazaza-bitwaje-ikarita-yishuri-apr-fc-yatangaje-ko-hari-bemerewe-kuzareba-umukino-wayo-na-azam-fc-binjiriye-ubuntu-muri-stade-amahoro/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *