Bafatiwe mu kabyiniro k’ababyina bambaye ubusa buri buri i Kigali #rwanda #RwOT

Written by

in

Abantu bagera kuri 22 baraye bafatiwe n’inzego zishinzwe umutekano mu kabyiniro i Kigali k’ababyina bambaye ubusa.

Aka kabyiniro ubusanzwe gaherereye muri Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko kuri Good Year (Godiyari).

Amakuru avuga ko abafatiwemo ari ababyinnyi babyina bambaye ubusa bari baje kubyina n’ubakuriye, abahakora ndetse na nyiri aka kabyiniro.

Aka kabyiniro ubusanzwe biba bigoye kukinjiramo cyane ko haba hari abashinzwe umutekano (security) bakarinze kugira ngo hatinjiramo buri wese kuko hakora hafunze.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko Umuvugizi wa yo, Murangira B Thierry atitabaga telefoni ye njyendanwa.

Bafatiwe mu kabyiniro k’ababyina ambaye ubusa

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bafatiwe-mu-kabyiniro-i-kigali-bambaye-ubusa-buri-buri

Comments

One response to “Bafatiwe mu kabyiniro k’ababyina bambaye ubusa buri buri i Kigali #rwanda #RwOT”

  1. Anonymous Avatar
    Anonymous

    Babura gufunga ahakorerwa ibikorwa biteye isoni nkibyo bakajya gufunga amasengero?? IMANA ibaharire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *