Mutsinzi Ange n’ikipe ye banditse amateka, Djihad Bizimana biranga #rwanda #RwOT

Written by

in

Bwa mbere mu mateka ikipe ya FK Zira ya Mutsinzi Ange Jimmy yageze mu ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League, ni nyuma yo gusezerera Osijek yo muri Croatia.

Iyi kipe yo muri Azerbaijan yaraye ibigezeho mu ijoro ryakeye ubwo yasezereraga Osijek kuri penaliti 2-1.

Wari umukino wo kwishyura aho ubanza wabereye muri Croatia bakanganya 1-1, n’uwo kwishyura banganyije 2-2 bahita bitabaza penaliti.

Muri penaliti 5 zatewe, Osijek yabashije kwinjizamo imwe gusa ni mu gihe FK Zira yinjije 2.

Mutsinzi Ange Jimmy akaba yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose uko ari 120.

Mu ijonjora rya nyuma FK Zira ikaba izahura na Omonoia FC, umukino ubanza uzabera muri Cyprus tariki ya 22 Kanama 2024.

Nubwo Mutsinzi Ange yitwaye neza, si ko byagendekeye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana kuko ikipe ye ya Kryvbas FC muri Ukraine yasezerewe muri Europa League na Viktoria Plzeň yo muri Czech Republic.

Ni ku giteranyo cy’ibitego 3-1, umukino ubanza muri Ukraine batsinzwe 2-1, uwo kwishyura baraye batsinzwe 1-0.

Mutsinzi Ange Jimmy na Zira banditse amateka

Djihad Bizimana na Kryvbas byanze

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-n-ikipe-ye-banditse-amateka-djihad-bizimana-biranga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *